Yanditswe Oct, 08 2020 21:57 PM | 33,043 Views
Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yamuhuje na bagenzi be barimo Perezida wa Angola João Lourenço na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.
Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yari iyobowe na Perezida wa RDC, Felix Thsisekedi. Ni inama yize ku bibazo bigaragara muri aka karere bibangamiye umutekano n’imibanire y’ibihugu.
Yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwitabira iyi nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere no gutanga uruhare rwarwo mu iterambere ry’akarere. Yagaragaje ko byari ngombwa ko iyi nama iba hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko ibi biganiro bigaragaza ubushake bwo gufatanya.
Perezida Kagame kandi yavuze ko Ubufatanye mu kurwanya abahungabanya umutekano mu karere ari ingenzi mu gihe ingufu zishyizwe mu gushaka uburyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwakomorerwa. Yagaragaje ko Umudendezo n’umutekano ari ingenzi mu kuzamura ubucuruzi n’ishoramari, kandi ko biri mu nyungu za buri gihugu n’akarere muri rusange.
Perezida wa republika Paul Kagame yavuze no ku cyorezo cya covid -19 agaragaza ko cyatwaye ubuzima bw’abaturage gihungabanya n’ubukungu, ariko ko gukorana bya hafi kandi hamwe byafasha mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, ati dushobora kugabanya urugero rw’ingaruka z’iki cyorezo ari nako hubakwa ubushobozi bwo guhangana n’ibindi biza mu gihe kizaza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru