Yanditswe Nov, 29 2018 22:19 PM | 32,990 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango wa afurika yunze ari i Buenos
Aires, mu gihugu cya Argentina aho agiye kwitabira inama y'abakuru b'ibihugu na
za guverinoma b'ibihugu 20 bya mbere
bikize ku isi izwi nka G20 Summit.
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame wageze muri Argentine kuri uyu wa 4, biteganyijwe ko mu
ijambo azageza ku bakuru b'ibihugu bigize iri tsinda rya G20 azibanda kuri gahunda
yo y'umuturage ku isonga, iteza imbere uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa
hifashishijwe ikoranabuhanga, guhangira urubyiruko imirimo ndetse no kongerera
ubushobozi abagore.
Iyi nama ya G20 y'iminsi ibiri itangira kuri uyu wa gatanu ifite insaganyamatsiko igi iti '' gukorera hamwe kandi mu bwumvikane hagamijwe iterambere rirambye''.
Iyi nama ihuriza hamwe ibihugu 19 ndetse n'umuryango w'ubumwe bw'uburayi, hakiyongeraho n'ibihugu bihagarariye ibindi bice by'isi nk'u Rwanda ruhagarariye umuryango wa Afurika yunze ubumwe, naho Singapore ihagarariye umuryango w'ibihugu by'amajyepfo ya Aziya ndetse na Senegal ihagariye ikigo cy'umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe kwihutisha iterambere NEPAD ndetse na Jamaica ihagarariye umuryango w'ibihugu bya Caraibe.
Perezida wa repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi wa afurika yunze ubumwe kandi yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje perezida wa afurika yepfo Cyril Ramaphosa ndetse na perezida wa Senegal Macky Sall unayoboye inama y'abakuru b'ibihugu batanga imirongo migari ngenderwaho ya NEPAD.
Zimwe muri gahunda nyamukuru zishishikaje umugabane muri iyi nama ya G20 ni imikoranire y'umugabane wa Afurika n'ibihugu bigize G20 ndeste nuruhare rwa G20 mu gushyigikira gahunda 2063 y'umuryango wa afurika yunze ubumwe igamije kwihutish aiterambere ry'umugabane ndetse no kwagura ubukungu bwawo mu ruhando mpuzamahanga.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru