AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ya gatanu ihuza u Burayi na Afurika

Yanditswe Dec, 03 2020 07:56 AM | 169,607 Views



Mu nama ya Gatanu yo ku rwego rwo hejuru ihuza u Burayi na Afurika, yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifatanya n’u Burayi mu rwego rwo kuzamura ubufatanye ku rwego rwisumbuyeho.

Ni nama yabaye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, yanitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma. Ibiganiro byayitangiwemo byibanze ahanini ku gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika n'u Burayi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Umukuru w’Igihugu yavuze hadakwiye kwibazwa icyakorerwa Afurika, ahubwo hakwiye kurebwa uko imigabane yombi yakorana.

Yagize ati “Muri Afurika dufatanya n’u Burayi mu rwego rwo kugira ngo tuzamure ubufatanye bwacu ku rwego rwisumbuyeho ndetse tunazirikane ibihe tugezemo kuri iki gihe. Ku mpamvu imwe Afurika ifite umutungo n’ubushobozi yatanga muri ubu bufatanye, haba ku bantu cyangwa ibintu.”

Yunzemo ati “Reka twe kwibaza icyakorerwa Afurika, ahubwo ikibazo cy’ingenzi cyagombye kugira n’iki u Burayi na  Afrika bakorera hamwe, ku bw’inyungu za bose, ubisanzwe zitakagombye kugerwaho n’uruhande rumwe gusa. Umurongo ngenderwaho n’ingamba zemerejwe mu nama yahuje Afurika n’u Burayi mu nama yabereye I Abdijan mu Gushyingo umwaka 2017. Intego n’ukugira uburyo bwatuma habaho ubufatanye bushingiye ku rwego rw’imigabane yombi mu nzego enye arizo: Ubucuruzi, amahoro, umutekano, imigenderanire ndetse no kurwanya ihindagurika ry’ikirere.”

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko ibi bizatanga umurongo mwiza ugomba kuranga  impande zombi ariko kandi bitange uburyo bufatika kandi bikenewe cyane mu kugenzura neza ubu bufatanye.

Ati “Kumvikana kuri uyu murongo bigomba kuba umwanzuro wa mbere uzava mu nama iteganijwe guhuza Afrika n’uburayi. Tugamije kuvugurura imirongo ngenderwaho y’ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramali.Isoko rusange ry’afrika kur’ubu rigeze mu cyiciro cyo gushyirwa mu bikorwa,ibi birafungura amahirwe yagutse kandi arushaho gutezimbere ubufatanye bukomeye ku bashoramali bashora imari yabo muri Afrika.Birakwiye rero ko uburyo bwose bwatuma iri soko rusange ry’afrika rishyirwa mu bikorwa bugomba kubahirizwa.Turifuza kumvikana ku mirongo y’ubufatanye mu burucuruzi ku rwego rw’umugabane ku mugabane aho kuba mu buryo busa n’ubutatanye.”

Perezida wa Repubulika yabwiye abitabiriye iyi nama ko Afrika imaze gukora byinshi bishingiye ku masezerano y’iparis. Umurongo w’Afrika mu kugera ku ntego z’amasezerano y’iparis bishobora gutandukana n’uburayi, gusa umukuru avuga ko ibi bitagombye kuba ikibazo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage