Yanditswe Nov, 19 2019 10:14 AM | 4,938 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame ari Berlin mu Budage aho yitabiriye inama y’ihuriro ku ishoramari muri Afurika itegurwa ku bufatanye bw’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi, G20 ‘Compact with Africa Investment Summit and Conference.’
Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere, Umukuru w’igihugu ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika bitabiriye iyi nama, bakiriwe ku meza na Perezida w’u Budage Frank Walter Steinmeier
Iri huriro G20 Compact with Africa ryatangiye mu mwaka wa 2017, ubwo u Budage ari bwo bwayoboraga ihuriro ry’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi. Kugeza ubu ibihugu by’Afurika binyamuryango by’iri huriro ni Benin, Burkina Faso, Côte d'Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Senegal, Togo na Tunisia.
Muri iyi nama itangira kuri yu wa Kabiri, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bayitabiriye baraganira ku bimaze kugerwaho mu rwego rw’ishoramari biturutse ku bufatanye bw’ibihugu 20 bikize ku isi n’umugabane w’Afurika, u Rwanda rukaza kugaragaza umusaruro wabonetse binyuze mu ruganda rukora imodoka rwa Volkswagen n’uruzobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ngufu, ubuzima n’imyubakire rwa Siemens.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kandi Chanceliere w’u Budage Angela Merkel aragirana ikiganiro n’abakuru b’ibihugu kigaruka ku buryo bwo gushimangira ubwo bufatanye n’Afurika.
U Rwanda rufitanye ubufatanye n’u Budage aho bukomeje kwiyongera, guhera mu mwka wa 2000 kugeza 2019, RDB yanditse ibigo by’ishoramari by’abadage 17 bifite agaciro ka miliyoni 257 z’amadolari bikora mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubucukuzi bwamabuye y’agaciro, ubwbatsi, ikoranabuhanga, kongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’inganda.
Aho mu Budage kandi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Madame Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.
Kristalina Goergieva abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yashimye Perezida Kagame uburyo akomeje guteza ubukungu bw’igihugu imbere by’umwihariko kuba muri uyu mwaka buzazamuka ku kigero cya 8.5%.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru