AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Afurika n'u Buyapani

Yanditswe Aug, 27 2019 19:46 PM | 5,513 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuva kuri uyu wa Kabiri ari mu gihugu cy'u Buyapani ahabera inama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika ihuza umugabane wa Afurika n'u Buyapani. 

Kuri uyu wa Gatatu, Umukuru w'Igihugu akazitabira ikiganiro ku bukungu buhamye kandi burambye ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama izwi nka 'Tokyo International Conferance on Africa' Development, TICAD, iba buri myaka 3, ifatwa nk'urubuga rw'ibitekerezo ku ngamba z'iterambere ry'umugabane wa Afurika ku bufatanye n'igihugu cy'u Buyapani, ikaba itegurwa na guverinoma y'icyo gihugu ifatanyije n'Umuryango w'Abibumbye, Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse na Banki y'Isi. 

Iy’uyu mwaka iribanda ku ngingo irebana no kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze mu bayituye, ikoranabuhanga no guhanga ibishya. 

Iyi nama y'iminsi 3 itangira kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Yokohama, biteganyijwe ko yitabirwa n'abakuru b'ibihugu bya Afurika barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wageze muri icyo gihugu kuri uyu wa Kabiri avuye i Biarritz mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama y'itsinda ry'ibihugu 7 bikize ku Isi, G7.

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Buyapani muri Mutarama uyu mwaka, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko icyo gihugu ari umufatanyabikorwa w'ingirakamaro ku Rwanda na Afurika, anatangaza ku mugaragaro ko azitabira iyi nama izwi nka TICAD.

Yagize ati "Turifuza kongeera ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda n'u Buyapani, ari na yo mpamvu ndi kumwe n'itsinda ry'abikorera b'Abanyarwanda. U Buyapani ni umufatanyabikorwa mwiza wa Afurika kandi tuzakomeza guteza imbere ubutwererane impande zombi zungukiramo binyuze mu nama ya TICAD iteganyijwe muri uyu mwaka muri Yokohama, kandi nzayitabira ku butumire bwanyu Minisitiri w'Intebe."  


Ibi byakiranywe yombi na Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani Shinzo Abe, na we washimangiye ko impande zombi zizakomeza ubutwererane ku nyungu z'ibihugu byombi n'umugabane wa Afurika muri rusange.

Ati "Uyu mwaka inama ya TICAD izabera hano kandi kuba Perezida Kagame yemeye kuzayitabira ni ikintu cy'ingirakamaro ku ireme ryayo n'umusaruro uzayivamo. Nzakomeza kandi gukorana bya hafi na Perezida Kagame mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n'ubutwererane hagati y'ibihugu byacu byombi."

Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama bazagezwaho raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'ibikorwa by'imyaka 6 ishize,  ni ukuvuga gahunda ya 2013-2016 n'iya 2016-2019 nk'uko zemejwe mu nama zabanjiriye iy'uyu mwaka.

Mu nama nk'iyi iheruka yabereye i Nairobi muri Kenya muri 2016, ari na yo rukumbi yabereye ku mugabane wa Afurika kuva yatangira mu 1993, Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani Shinzo Abe, yatangaje umugambi w'igihugu cye wo gukusanya miliyari 30 z'amadorali ya Amerika, agamije gufasha Afurika mu iterambere ry'ibikorwa remezo, umutekano n'ubuvuzi. 

Iki gihugu kandi cyiyemeje ko mu myaka 3 iri imbere cyizaba kimaze guhugura urubyiruko rw'abanyafurika rugera kuri miliyoni 10, harimo abagera ku bihumbi 30 bagomba guhungurwa muri "Engeneering" bitarenze muri 2018 kugira ngo bafashe mu gutangiza inganda zinyuranye hirya no hino muri Afurika. 

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, y'umwaka ushize igaragaza ko ishoramari ry'u Buyapani mu Rwanda ribarirwa muri miliyoni zisaga 21 z'Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 15 z'amafaranga y'u Rwanda; mu gihe muri 2017 imfashanyo icyo gihugu cyahaye u Rwanda ibarirwa muri miliyoni 43 z'amadorali ubariyemo inguzanyo ya miliyoni zisaga 7, ni ukuvuga miliyari zisaga 35 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Ibihugu bya Afurika bisanganywe kandi ubufatanye n'igihugu cy'u Buyapani bwibanda cyane cyane mu bikorwaremezo, ubuhinzi ikoranabuhanga mu itumanaho no mu zindi nzego.

Cyakora n'ubwo bimeze bityo, imibare y'Ikigo cy'u Buyapani gishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, igaragaza ko nko muri 2015,  bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari zisaga 11 z'amadorali ya Amerika, mu gihe Afurika yohereje muri icyo gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari zisaga 8 z'amadorali.  

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira