Perezida Kagame yitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 60 y'ubwigenge bwa Tanzaniya

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by'isabukuru y'imyaka 60 y'ubwigenge bwa Tanzaniya

Yanditswe Dec, 09 2021 12:59 PM | 71,249 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 igihugu cya Tanzaniya kimaze kibonye ubwigenge.

Abanyarwanda bakora ubucuruzi kimwe n’abasesengura ibijyanye na politiki basanga Tanzaniya yarakoze ibishoboka byose kugira ngo umubano n’ubucuruzi birusheho gutera imbere cyane ko nibura 80% by’ibicuruzwa biza mu Rwanda binyura ku cyambyu cya Dar es Salaam.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Tanzaniya imaze ibonye ubwigenge byaranzwe n’akarasisi k’imitwe inyuranye y’ingabo z’iki gihugu , zaba ingabo zirwanira mu mazi, ku butaka no mu kirere.

Abaturage mu ngeri zose kandi nabo batanze ubutumwa mu buryo bunyuranye bugaragaza amaharo n’iterambere igihugu cya Tanzania cyagezeho banishimira ko igihugu cyabo nta ntambara iyo ari yo yose yagikandagiyemo muri iyi myaka 60 kimaze kibonye ubwigenge. 

Perezida wa Republika Paul Kagame ari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango wabereye kuri stade Uhuru i Dar es Salaam.

Abanyarwanda babaye mu gihugu cya Tanzania n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biciye muri Tanzaniya bashima imiyoborere ya Perezida Mwalimu Julius Kambarage Nyerere wahesheje igihugu cye ubwigenge, akanakomeza gukunda Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu ndetse imibanire y’u Rwanda na Tanzaniya ikaba ikomeje kuba myiza bishingiye ku buhahirane ku mpande zombi bukomeje kwaguka uko imyaka isimburana.

Yagize ati «Turakorana pe, ku buryo tagiye twubaka ibintu byinshi cyane mu bucuruzi, mu mibanire isanzwe y’Abanyarwanda n’abatanzaniya cyane cyane crossborder trade (ubucuruzi bwambukiranya imipaka) kuko hahozeho ibibazo byinshi cyane tubikemurira hamwe. Hari abatanzaniya baza kubwira Abanyarwanda uko bakora ishoramari, baduhaye amateka tutari tuzi, abajyaga baka ruswa mu muhanda barabikemuye. Hari byinshi tugenda twiga na bo babona ko bikenewe. » 

Seka Fred, ukorera ubucuruzi ati “U Rwanda rurasa n’urukora ku nyanja kubera imikoranire myiza na Tanzaniya. ,bere yo kwinjira muri EAC imizigo yacu twayireberaga gusa ku Rusumo ariko uyu munsi tuvugana na RRA, abunganira abacuruzi, transporters ubu twese turi ku cyambu cya Dar es Salaam. Byoroheje ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva hanze, bigera mu Rwanda mu gihe cyihuse bikagera ku isoko bidatinze, Abanyarwanda bagacuruza byaba ngombwa bakongera kubyohereza mu bindi bihugu.”

Nibura 80% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam, bikajyana n’uko hari n’ibihugu byinshi byo mu karere bikoresha iyi nzira y’umuhora wo hagati ugiye no kuzashyirwamo inzira ya gari ya moshi.

 Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hasani yashimye abakuru b’ibihugu na za guverinoma bifatanyije n’abanyatanzania kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cyabo kibonye ubwigenge.

Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda Major General Richard Mutayoba Makanzo, ashimangira ko icyo igihugu kirangaje imbere ari ukonoza imibanire myiza n’ibihugu by’abaturanyi.

Ati “Turizihiza isabukuru ya 60 y’ubwigenge bwacu tunishimira imibanire myiza y’ibihugu by’ibituranyi, kandi turifuza kwagura ubucuruzi mu karere no ku isi yose, tunifuza amahoro mu karere kose, iki ni ikintu gikomeye.”

Ubwigenge Tanzaniya yizihiza, yabubonye tariki ya 9 Ukuboza mu mwaka wa 1961 aho yakoronizwaga n’u Bwongereza nyuma yo kureka izina rya Tanganyika ikitwa Republika yiyunze ya Tanzania nyuma yo kwihuza na  Zanzibar.




Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED