AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifurije ingabo Noheli Nziza anabashimira ibikorwa byabo mu 2018

Yanditswe Dec, 26 2018 21:08 PM | 18,965 Views



Mu butumwa yageneye inzego z’umutekano mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko nta kidashoboka mu gihe abantu bafite imitekerere mizima n’indangagaciro nyazo.

Muri iki gihe twegereje impera z’umwaka wa 2018 twitegura gutangira umushya wa 2019, mu izina rya guverinoma, iry’umuryango we n’irye bwite, Perezida wa repubulika Paul Kagame yifurije abakora mu nzego z’umutekano n’imiryango yabo Noheri nziza n’umwaka mushya muhire w’uburumbuke wa 2019.

Mu butumwa ngarukamwaka agenera abakora muri izo nzego, yashimiye ubutwari, umuhati n’umurava, ubunyamwuga n’ubwitange badahwema kugaragaza mu kubahiriza inshingano nyamukuru bafite yo kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu, ndetse n’umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 12 mu gikorwa cyo gusoza imyitozo ya gisirikare ikomatanyije y'imitwe yose y'ingabo z'u Rwanda, yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashimangiye akamaro k’umutekano mu buzima bw’igihugu, ashimira abatagoheka kugirango usugire aboneraho no kubifuriza iminsi mikuru myiza.

Ubutumwa bwe bwagize buti,"Ndabashimiye cyane kandi n’abandi bose bari hano b’abayobozi nabo barabashimira, n’abanyarwanda barabashimira kuko mubaha icyizere bakagira umutekano, bakaryama bagasinzira ku manywa bagakora bityo abahinzi bakeza, abatunze bakagwiza, abakora imirimo y’indi y’ibyo bikorera bakunguka, ni ababyeyi banyu ni abavandimwe banyu ni inshuti zanyu. Nagirango rero nsoze nongera kubashimira mbifuriza imirimo myiza, mbifuriza ibihe biri imbere byiza turajya muri noheri n’umwaka mushya byose ndabibifurije bizababere bihire, muzagire ubuzima bwiza n’abantu banyu."

Umuvugizi wa polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, agaragaza ubufatanye n’abaturage nk’ipfundo rikomeye rituma inzego z’umutekano zigera ku ntego yazo.

Raporo y’ubushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere ikorwa n’urwego rw’imiyoborere RGB, Rwanda Governance ScoreCard 2018, igaragaza ko ituze n’umutekano biri ku rugero rwa 94.47%, naho raporo ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, Citizen Report Card 2018, ikagaragaza ko 88% bishimira serivisi bahabwa n’inzego z’umutekano. Iki cyizere kandi cyinashimangirwa na bamwe mu baturage, bemeza ko imikoranire yabo n’inzego z’umutekano muri iki gihe ari ntamakemwa. 

Mu butumwa yageneye inzego z’umutekano muri izi mpera z’umwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye kandi abari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino akazi keza bakora ndetse no kuba bakomeje guhagararira neza u Rwanda mu butumwa barimo. Yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri uyu mwaka wa 2018 kubera impamvu zinyuranye, gusa nanone abahamagarira kudatezuka ku ntego.

Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu birimo gahunda ya RDF Citizen Outreach Programme, naho Polisi y’Igihugu nayo ikagira icyumweru ikora ibikorwa bifasha abaturage yise Police Week. Nk’uyu mwaka, ibihumbi birenga 77 by’abaturage bo hirya no hino mu gihugu batishoboye bagezweho n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye zirimo iz’ubuhumekero, amenyo n’iz’amagufa.

RDF kandi yubatse inzu z’abatishoboye, amashuri n’ibindi bikorwa remezo. Ni mu gihe kandi mu mwaka ushize Polisi y’Igihugu yafashije abaturage kugerwaho n’iterambere binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga imirasire y’izuba ku ngo zitari zifite amashanyarazi byose byatwaye asaga miliyoni 372 z'amanyarwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira