Yanditswe Jun, 17 2018 21:39 PM | 158,949 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashishikariza abanyarwanda gukora siporo n’imyitozo ngororangingo kuko gufata umubiri neza bituma n’ubwonko bukora neza. Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yifatanyaga n’abatuye Kigali muri sporo rusange iba kabiri mu kwezi izwi ku izina rya Car free day.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati: Ndabona abakiri bato n’abageze mu zabukuru bari hano, Ndagirango mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza.
Buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, abantu b’ingeri zose bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurira muri siporo ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bagakora imyitozo ngororangingo itandukanye.
Umukuru w’igihugu yifurije abitabiriye siporo icyumweru cyiza n'ubuzima bwiza.
Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura.
Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda yo kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko yubakirwa abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka, ndetse n’ihumanywa ry’ikirere. Iyi siporo ikorwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere
Apr 24, 2024
Soma inkuru
NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali
...
Apr 15, 2024
Soma inkuru
Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku Isi
Mar 29, 2024
Soma inkuru
Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda
Mar 29, 2024
Soma inkuru
Umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM azajya ahabwa 50% ya TVA
Mar 27, 2024
Soma inkuru