AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije n'abaturage mu myitozo ngororangingo iba 2 mu kwezi

Yanditswe Jun, 17 2018 21:39 PM | 158,949 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashishikariza abanyarwanda gukora siporo n’imyitozo ngororangingo kuko gufata umubiri neza bituma n’ubwonko bukora neza. Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yifatanyaga n’abatuye Kigali muri sporo rusange iba kabiri mu kwezi izwi ku izina rya Car free day.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati: Ndabona abakiri bato n’abageze mu zabukuru bari hano, Ndagirango mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza.

Buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, abantu b’ingeri zose bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurira muri siporo ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bagakora imyitozo ngororangingo itandukanye.

Umukuru w’igihugu yifurije abitabiriye siporo icyumweru cyiza n'ubuzima bwiza.

Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura.

Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda yo kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko yubakirwa abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka, ndetse n’ihumanywa ry’ikirere. Iyi siporo ikorwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko

Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere

NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kur

Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobo

Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye U

Icyo abasesenguzi bavuga ku kuba Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku

Abikorera biteguye kubyaza umusaruro ubutaka Congo Brazzaville yahaye u Rwanda

Umuguzi utanze amakuru ku mucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM azajya ahabwa 5