AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije n'abandi bayobozi mu nama y'umuryango w'Uburayi

Yanditswe Jun, 04 2018 20:56 PM | 79,776 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa kabiri ni umwe mu banyacyubahiro bitabira inama ya 12 y’Uburayi ku iterambere ibera mu Bubiligi ku cyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Ni inama iteganijwe kubera i Buruseli mu murwa mukuru w'ububiligi kuri uyu wa kabiri. Mu rwego rwo kwitabira iyi umukuru w'igihugu yageze mu Bubiligi ku cyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi yakirwa na Donald Tusk, Perezida w’inama nkuru y’uwo muryango. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Donald Tusk yavuze ko yishimiye kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanda ku butwererane hagati y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, U Rwanda, akarere ruherereyemo ndetse n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Umukuru w’igihugu kandi yahuye na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, nawe wavuze ko yishimiye kubonana na Perezida Paul Kagame, ashimangira ko Uburayi bushyigikiye amavugurura mu muryango w’Afrika yunze ubumwe yanayobowe n’umukuru w’igihugu, maze agaragaza ko ubufatanye buhamye hagati y’Afrika n’Uburayi bukeneye abafatanyabikorwa bakomeye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Bubiligi, Perezida Kagame yanakiriwe kandi na perezida wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Jean-Claude Juncker, ndetse na Madame Ferederica Mogherini, vice president w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi akanaba intumwa nkuru yawo ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano.

Inama y’Uburayi ku Iterambere y’uyu mwaka yitabiriwe na Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Afrika yunze ubumwe, iratangira kuri uyu wa kabiri imare iminsi 2, ikazibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n'ay'abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama igaragazwa nk’umwanya mwiza wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi, anagirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka  ku Iterambere iteganijwe kuba taliki ya 5 Kamena.

Uyu muhango uzitabirwa kandi n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo: Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi, Umwamikazi Letizia wa Espanye, Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta, Perezida Roch Marc Christian Kabore wa Burkina Faso, Perezida George Manneh Weah wa Liberia, Minisitiri w’Intebe Solberg wa Norvege, Umunyamabanga Wungirije wa Loni Amina Mohammed, na Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Burayi, Antonio Tajani. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize