Yanditswe Mar, 03 2018 12:35 PM | 7,841 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayoboye Umuryango
wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, yihanganishije abanya-Burkina Faso
nyuma y’igitero cyagabwe i Ouagadougou mu murwa Mukuru, kikagwamo abashinzwe
umutekano barindwi na batandatu mu bakigabye. Ni ubutumwa umukuru w’igihugu
yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter
Imibare y’agateganyo yatangajwe ni uko batandatu muri aba bagabye igitero bishwe, barindwi mu ngabo za Burkina Faso nabo bakitaba Imana. Abandi batandatu bakomeretse barimo abasivile babiri. Hari andi makuru avuga ko abantu 80 aribo bakomerekeye muri iki gitero.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yafashe mu mugongo abaturage ba Burkina Faso ndetse yihanganisha na mugenzi we Roch Marc Christian Kaboré.
Yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Burkina Faso ku bw’ubuzima bw’abaguye mu gitero cy’iterabwoba uyu munsi i Ouagadougou. Nifatanyije na mugenzi wanjye Perezida Roch Marc Christian Kaboré mu kurwanya ibitero mu gace ka Sahel.”
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru