AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanije n'abandi bayobozi mu nama ya Paris Peace Forum

Yanditswe Nov, 12 2018 22:30 PM | 73,646 Views



Inama y'iminsi itatu  y’Ihuriro ryiga ku mahoro ku isi ikomeje kubera mu murwa mukuru w’ubufaransa i Paris. Ni inama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w'Afurika yunze ubumwe.

Abakuru b'ibihugu na za guverinoma baturutse ku migabane yose y'isi bateraniye i Paris aho barebera hamwe uburyo bushya bw'imikorere n'imikoranire y'ibihugu mu gukemura ibibazo byugarije isi mu nzego zitandukanye harimo umutekano n'amahoro,ibidukikije, iterambere ,ikoranabuhanga ndetse n' ubukungu budaheza.

Perezida wa Senegal Macky SALL, umwe mu bakuru b'ibihugu bafashe bitabiriye iyi nama yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu by'isi bigirane igihango mu gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abatuye isi.

Perezida SALL, yongeyeho ko umugabane wa afurika ufite uruhare rwa 4% gusa bw'ibyuka bihumanya ikirere ariko nyamara Afurika ikaba ariyo ihura n'ingaruka ziremereye kubera imihindagurikire y'ikirere iterwa n'indi migabane.

Perezida Macky Sall yavuze ko tudashobora gusibiza ibihe inyuma ariko dufite ubushobozi bwo guhindura uburyo twita ku bidudkikije muri politiki dushyiraho nk'ibihugu.

Ibindi biganiro byaranze uyu munsi wa kabiri w'inama y'ihuriro ku mahoro y'i Paris ni uburyo abafatanyabikorwa batandukanye bafasha umuryango w'abibumbye by'umwihariko akanama gashinzwe kugarura amahoro ku isi, kongera kugirirwa icyizere n'abaturage b'isi mu gukemura amakimbirne ndetse no kugarura amahoro aho yabuze ku isi.

Abitabiriye ibi biganiro basanga muri iki kinyejana cya 21 ,aka kanama ka Loni  gashinzwe kugarura amahoro ku isi  katagomba kugira uwo gaheza ,aho kagomba kugaragaramo uguhararirwa kw'ibihugu byose by'umwihariko ibihugu bihoraho mu nyungu za bose nyungu z'imigabane yose y'isi .



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura