AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yerekanye intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga mu mijyi

Yanditswe Oct, 30 2019 11:59 AM | 12,994 Views



Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo ubwiyongere bw’abatuye mu mijyi mu Rwanda no muri Afurika bube imbarutso y’iterambere, kwimakaza ikoranabuhanga mu mibereho y’abayituye ari ingenzi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu Isi izwi nka QITCOM smart city expo.

Iyi nama y’uyu mwaka ibangikanye n’imurikabikorwa iribanda cyane ku mu mijyi iteye imbere n’umutekano wayo, safe and smart cities.

Mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka agaragaza ko imijyi ubwayo ari imbarutso y’iterambere mu bukungu, kuko itanga amahirwe yo gukora ubucuruzi n’ubundi bushabitsi bunyuranye.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko n’ubwo umugabane wa Afurika ukiri inyuma mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi, umuvuduko iriho utanga icyizere kuko ujyana n’uw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’imijyi yayo.

Aha yatanze urugero rw’u Rwanda, aho umuvuduko w’ubwiyongere mu mijyi buri hafi kuri 6% buri mwaka mu gihe ku Isi buri ku mpuzandengo ya 2% gusa, avuga ko mu iterambere ry’imijyi mu Rwanda ikoranabuhanga ritasigaye inyuma kandi rikaba ryarahinduye imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Mu 1962 Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, wari utuwe n’abantu babarirwa mu 6 000. Uyu munsi Kigali ituwe n’abaturage hafi miliyoni 1.5. Na none kandi munsi ya 20% by’abaturarwanda ni bo baba mu mijyi. Intego yacu ni uko bazagera kuri 35% mu myaka iri imbere.” Ubu bwiyongere buri n’ahandi muri Afurika, ni amahirwe akomeye y’ishoramari, ubukire n’iterambere ry’abaturage. Ibyo bivuze ko rero dufite amahirwe n’uburyo bwo gukora igenamigambi neza. Muri Kigali murandasi nziramugozi yamaze gushyirwa mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho ushobora kandi kwishyura ukoresheje ikarita ya ‘Tap&Go’ udatanze amafaranga mu ntoki. Serivisi z’ingenzi za Leta nk’ibyangombwa biranga umuntu, ibyemezo by’ubutaka no kwandikisha ubucuruzi, na byo umuntu abibona akoresheje ikoranabuhanga anyuze ku rubuga rw’Irembo. Abanyarwanda kandi barimo gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu kwishyura inyemezabwishyu z’amazi n’amashanyarazi kimwe no kwishyura imisoro. Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana ntabwo bworohereza abakeneye serivisi gusa, ahubwo rinagabanya icyuho cya ruswa.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ishingiro ryo kubaka imijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga mbere na mbere ari ukwita ku bayituye aho kuba mudasobwa n’ibindi bikorwa remezo mu ikoranabuhanga, ashimangira ko kubigeraho bisaba ubufatanye hagati ya leta n’abikorera.

Ati ‘‘Mu gihe dukomeje kubaka imijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga, hari ibintu bibiri by’ingenzi dukwiye kuzirikana iteka tukabyitaho: Icya mbere, ntabwo imijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga ari za mudasobwa. Ikigamijwe si gushora imari mu ikoranabuhanga ubwaryo ahubwo ni ugukora mu buryo bushyiraho ingamba zituma ubuzima bw’abatuye imijyi burushaho kuba bwiza.  Icya 2, ni uko umusingi w’imijyi iteye imbere ari icyizere. Ikoranabuhanga mu mijyi rishingira ku makuru atangwa n’abaturage. Niba dushaka ko abaturage n’abaguzi bakomeza kungukira mu mijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga, dukwiye kugira ibarurishamibare n’amakuru nyayo agezweho kandi abitswe neza kugirango akoreshwe.’’

Iyi nama izwi nka "Qatar IT Conference and Exhibition, QITCOM 2019 yanitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 30, ikaba izasoza imirimo yayo kuri uyu wa gatanu.

QITCOM 2019 yanitabiriwe kandi n’abasaga 300 bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhaga, ba rwiyemezamirimo bato basaga 100 n’abagera kuri 300 bamaze guhanga ibishya.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama