AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yerekanye akamaro k’ubufatanye mu ngabo zirwanira mu kirere muri Afurika

Yanditswe Jan, 25 2022 14:59 PM | 37,368 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga gusenyera umugozi umwe kw'ingabo zo mu bihugu bya Afurika zirwanira mu kirere, ari igisubizo ku bushobozi buke bw'uyu mugabane muri uru rwego butuma izi ngabo zikigorwa no gutabarira ku gihe ahagaragaye ibibazo by'umutekano muke.

Ibi, Umukuru w'igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga ihuriro rya 11 ry’abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika.

Uhereye 2015, zibaye inshuro 11 aba bagaba b'ingabo zirwanira mu kirere ku mugabane wa Afurika bahurira muri iri huriro rigamije guhuza imbaraga z'ibihugu bya Afurika mu kwishakamo ibisubizo.

Atangiza iri huriro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uru rwego rw'ubwikorezi nk'inkingi ya mwamba mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, icyakora muri Afurika uru rwego rugihanganye n'imbogamizi zituma rutagera ku nshingano zarwo z'ibanze uko bikwiye.

Yagize ati ''Urwego rw'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu mu kirere ni ingenzi cyane mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku mugabane wacu, by'umwihariko mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro. N'ubwo bimeze bityo ariko ubushobozi bwacu muri uru rwego ntabwo buhagije, kandi ibi bikoma mu nkokora ubushobozi bw'ingabo zo mu bihugu bya Afurika zirwanira mu kirere mu gutabara ku gihe ahavutse ibibazo by'umutekano.''

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko n'ubwo ubushobozi bukiri ikibazo muri uru rwego, ubufatanye bw'ibihugu bya afurika bukwiye kuba igisubizo cy'iki kibazo.

Ati “Nyinshi mu mbogamizi z'umutekano ku mugabane wa Afurika n'izambukiranya imipaka, bisobanuye ko nta gihugu kimwe gifite ubushobozi bwo guhangana n'izi mbogamizi cyonyine. Dukwiye gushyira imbere ubufatanye. Inyungu zo gukorera hamwe ni ntashidikanywaho.''

Yunzemo ati “Icya mbere, ubufatanye bwihuse bwafasha ingabo zirwanira mu kirere kuri uyu mugabane kubona indege nziza zakwifashishwa mu bwikorezi bw'abantu n'ibintu. Icya kabiri, ubufatanye bwafasha mu gutuma habaho amahugurwa n'imyitozo ku bakora muri uru rwego barimo abatwara indege ndetse n'abazikoramo.Icya nyuma, ubufatanye bwagira uruhare mu kuvugurura ibikorwaremezo byifashishwa mu bikorwa by'ubwikorezi bwo mu kirere birimo ibikoreshwa mu kugenzura indege n'ibikoresho by'itumanaho ku bari mu ndege no ku butaka.''

General Jeffrey Harrigian, Umuyobozi w'ingabo za Leta zunze ubumwe zirwanira mu kirere ku rwego rwa Afurika, agaruka kuri iri huriro, yagaragaje ko rimaze kugira uruhare rukomeye mu gufasha uru rwego gushyira hamwe no guhangana n'ibibazo by'umutekano mucye bikigaragara kuri uyu mugabane.

Ati ''Uhereye ku nshuro ya mbere duhurira muri iri huriro mu 2015 muri Ethiopia, iri huriro ryatanze amahirwe adasanzwe bitari mu biganiro gusa ahubwo no mu ishyirwa mu bikorwa ry'ubufatanye muri uru rwego, birimo nk'itumaho, amahirwe mu kuzamura ubufatanye ibihugu bisanganywe, n'uburyo dushyiraho bwo gukorana mu nyungu rusange. By'amahire muri uru rwego duhuje ururimi, duhuje intego, ibi rero twasanze dukwiye gushyira imbere ubufatanye kuko gukorera hamwe n'ibyo bizatugenza ku ntsinzi, bizatuma tudakangwa n'intera nini dukoreraho kandi bizanadufasha gutsinda ibibazo by'umutekano muke bikomeje kugaragara kuri uyu mugabane.''

Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi na we asanga iri huriro hari byinshi rizageza ku bihugu bya afurika, byumwihariko aha aragaruka ku byo u Rwanda ruryitezemo kuri iyi nshuro.

Ati ''Kuri iyi nshuro twiteze ko iri huriro rizasiga twubatse  umubano mushya hagati y'ingabo zirwanira mu kirere mu bihugu bya afurika ndetse n'uwari usanzwe urusheho gushimangirwa ari na ko dusangizanya ubunararibonye mu gukemura ibibazo by'umutekano muke mu karere kacu no muri Afurika muri rusange.''

Iri huriro rigiye kumara iminsi itanu riteranyirije i Kigali abarenga 160 barimo abagaba b'ingabo zirwanira mu kirere baturutse mu bihugu birenga 30 bya Afurika, rigamije ahanini gushakira umuti ibibazo by'umutekano muke hibandwa ku bufatanye bw'ingabo zirwanira mu kirere.


Paul RUTIKANGA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura