Yanditswe May, 12 2021 12:53 PM | 33,007 Views
Kuri uyu
wa Gatatu Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,
yazamuye mu ntera abasirikare 987, abandi bashyirwa mu myanya
itandukanye yiganjemo iy’abashinzwe
ibikorwa bya gisirikare muri za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Joseph Demali, yagizwe uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.
Brig Gen Joseph Demali yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anashingwa guhagararira ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.
Major Ephrem Ngoga yagizwe Lieutenant Colonel, anashingwa guhagararira ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, na ho Major Eustache Rutabuzwa yashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.
Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera Aba-Ofisiye 665, bavanwa ku ipeti rya Lieutenant bagirwa Captain, abandi 319 bari ku ipeti rya Second Lieutenant bazamuwe mu ntera bagirwa Lieutenant.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru