AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze uko ikoranabuhanga ryafashije u Rwanda mu guhangana na COVID19

Yanditswe Mar, 31 2022 11:23 AM | 33,943 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimirra ihuriro mpuzamahanga ry'ubukungu ku Isi, World Economic Forum, rikomeje gutera ingabo mu bitungu u Rwanda mu cyerekezo rwihaye cyo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ni nyuma yaho u Rwanda rubimburiye ibindi bihugu bya Afurika mu kugira ikigo cyihutisha iterambere ridaheza binyuze mu ikoranabuhanaga.

Centre for Fourth Industrial Revolution Rwanda ni ikigo kigamije kwihutisha iterambere mu ikoranabuhanga ridaheza gishamikiye ku ihuriro ry'ubukungu ku Isi, World Economic Forum. Ni cyo cya mbere gifunguwe ku Mugabane wa Afurika.

Agitangiza ku mugaragaro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ikoranabuhanga nk'inkingi ya mwamba mu mibereho y'abatuye Isi muri iki gihe, ashimira abafatanyabikorwa bakomeje gutera ingabo mu bitugu u Rwanda mu iterambere ry'ikoranabuhanga.

Yagize ati “Hashize igihe ihuriro ry'ubukungu ku Isi, World Economic Forum, rishyigikira u Rwanda mu cyerekezo cyo kugira ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye kandi ridaheza. Gutangiza ku mugaragaro iki kigo bibaye mu gihe nyacyo tukaba tugomba kukibyaza umusaruro uko bikwiye. Mu Rwanda no ku Isi yose muri rusange ikoranabuhanga ryabaye ku isonga mu guhangana n'icyorezo cya COVID19 no guhangana n'ingaruka zacyo ku mibereho y'abantu. Ibyo byihutishije impinduka zari zaratangiye mu buryo tubaho, uko dukora, n'uburyo tuganira kandi bizakomeza guhinduka uko ikoranabuhanga na ryo rikomeza gutera imbere. Hagati aho ariko imiyoborere mu by'imicungire y'amakuru mu by'ikoranabuhanga ntabwo yagendeye ku muvuduko w'ikoranabuhanga rikomeza kwihuta. Bityo rero turashimira iki kigo ku bw'umusanzu cyatanze mu ishyirwaho ry'itegeko rirebana n'imicungire y'amakuru mu by'ikoranabuhanga mu Rwanda. Ni politiki izarinda abaturage bacu inateze imbere ikoranabuhanga rigamije imibereho myiza y'imiryango migari yacu twese.”

Perezida wa World Economic Forum, Borge Brende, avuga ko imiyoborere ireba kure iri mu bitumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika gifunguwemo iki kigo.

Ati “Ibyo ubwabyo bivuze byinshi ku miyoborere y'iki gihugu ireba kure cyane cyane iyo bigeze mu by'ikoranabuhanga. Nk’uko nari mbivuze ni cyo kigo cya mbere gifunguwe muri Afurika, ibintu byerekana umubano wihariye hagati ya guverinoma y'u Rwanda na World Economic Forum. Perezida Kagame yitabiriye inama ya World Economic Forum bwa mbere mu myaka 20 ishize, kuva icyo gihe akomerezaho. Hamwe n'imiyoborere yawe Perezida Kagame ukaba n'inshuti, u Rwanda rwakoze amavugurura y'ingirakamaro mu bukungu bituma mu myaka irenga 10 ubukungu bwarwo bukomeza kuzamuka ku muvuduko wo hejuru kandi nta gusubira inyuma, nyuma yo guhangana na COVID19 mu buryo bukwiye. Inzobere mu by'ukungu za WEF zirateganya izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda hejuru ya 11% uyu mwaka. Ndashimira iki kigo kuko nacyo kizagira uruhare rw'ingirakamaro mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kugera ku bukungu buciriritse mu 2035.”

Prof Klaus Schwab washinze World Economic Forum akaba ari na we muyobozi wayo w'icyubahiro asanga iki kigo ari cyo kigiye kuza ku isonga mu mpinduramatwara mu by'ikoranabuhanga muri Afurika akavuga ko nawe ubwe azagisura mu minsi ya vuba.

Ati “Ntabwo nshidikanya ko iki kigo kigiye kuzana impinduka nziza ku Rwanda n'abaturage barwo ndetse no ku mugabane wa Afurika wose muri rusange. Ikigo kimaze iminsi gihugiye mu gushaka ibisubizo mu by'ubuvuzi n'ubuzima, ikoranabuhanga rya artificial intelligence ndetse na politiki y'imicungire y'amakuru. Kimaze guhindura u Rwanda igihugu kiri ku isonga mu mpinduramatwara ya 4 mu by'inganda ari ryo koranabuhanga. U Rwanda ni Intangarugero rw'ubudatsimburwa mu guhangana n'ingaruka za COVID19 rukaba ku isonga mu gutangiza ikorwa ry'inkingo ku mugabane wa Afurika.”

Gahunda y'ibigo bizwi nka Centre for Fourth Industrial Revolution yatangijwe n'ihuriro ry'ubukungu ku Isi, World Economic Forum, mu mwaka wa 2017. Kuva icyo gihe ibigo 16 ni byo byari bimaze gushyirwaho ndetse icyafunguwe mu Rwanda kikaba cyibaye icya 17 ku Isi n'icya mbere muri Afurika, dore ko icyo muri Afurika y’epfo kitarafungurwa ku mugaragaro.


Divin UWAYO


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura