AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ku busumbane bugaragara mu gusaranganya inkingo za COVID19

Yanditswe Dec, 06 2021 17:01 PM | 69,633 Views



Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubusumbane bugaragara mu gusaranganya inkingo za COVID19, bwibutsa Abanyafurika ko igihe kigeze ngo nabo bakore igikwiye mu kurengera ubuzima bwabo badategereje ak’imuhana.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga inama y’iminsi 2 yiga ku bufatanye muri gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika.

Icyorezo cya COVID19 kimaze hafi imyaka ibiri kigaragaye mu isi, cyongeye kwerekana ubusumbane bukabije hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, ibi byatumye Afurika ikanguka kugira ngo nayo yishakemo ibisubizo.

Ni nayo mpamvu mur Mata uyu mwaka, Afurika binyuze mu kigo cyayo cyo kurwanya indwara n’ibyorezo, Africa CDC yatangiye umugambi wo kwikorera inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga birimo imiti.

Ubwo yatangizaga inama y’iminsi 2 ku bufatanye mu gukorera inkingo muri Afurika kandi zikorewe Abanyafurika, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye kwihuta mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Yagize ati "Inzitizi Afurika yahuye nazo muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID19 mu kubonera ku gihe ibikoresho byo gupima, imiti ndetse n’inkingo byongeye kutwibutsa ko hari ibyo dukeneye gukora kandi ari twebwe ubwacu tubyikorera. Iki kibazo ntabwo ari gishya ariko nanone ikibazo cy’ubuvuzi ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu. Niyo mpamvu Afurika igomba kubaka ubushobozi n’ubuhanga muri siyansi bwo gukora ibyo byose ndetse bigakorwa mu buryo bwihuse."

"Dushobora kandi dukwiye gukora ibintu bishya kandi tukabikora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe. Iyo mvuze ngo dukeneye kugira ibyo dukora tubyikoreye twebwe ubwacu ntibivuze gukora twenyine. Ubushakashatsi ku nkingo no kuzikora nyir’izina ni umukoro w’Isi yose. Niyo mpamvu tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi bo hirya no hino ku Isi."

Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus wavuze ko imyitwarire y’ibihugu bikize ku Isi nta cyizere itanga cyo kuba byakwemera gusaranganya inkingo by'umwihariko iza COVID19, bityo bikaba ari ngombwa ko Afurika yishakamo ibisubizo.

Inkingo zirenga 80% ku Isi zigiriye mu bihugu 20 bya mbere bikize ku Isi, naho ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo muri Afurika bibona 0.6% gusa by’inkingo zose zakozwe ku Isi.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, mu mpera z'Ukwakira uyu mwaka ibihugu by’u Rwanda na Senegal byasinyanye n’ikigo BionTech amasezerano azatuma ibyo bihugu byombi bikora inkingo zirimo iza COVID19, iza Malaria ndetse n’iz’igituntu. Ibihugu bya Afurika y'Efo, Maroc, Misiri n’ibindi nabyo bikaba byarinjiye muri iyi gahunda n’abandi bafatanyabikorwa babyo.

Umuyobozi w’ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo Dr. John Nkengasong avuga ko intambwe imaze guterwa n’ibyo bihugu, itanga icyizere ko Afurika izagera ku ntego yihaye yo kwikorera 60% y’inkingo ikeneye bitarenze muri 2040.

Ati "Uko tuzahangana n’ikindi cyorezo gishobora kuza bitandukanye cyane n’uko duhanganyemo na COVID19, kubera intambwe igaragara dukomeje gutera tugana ku kwikorera inkingo. Reka mbabwire uko byari kuzagenda mu myaka ibiri iri imbere iyo tudakora ibi; Nimutekerezi virusi yica hagati ya 4 na 5% y’abanduye ndetse ikaba ikwirakwira ku muvuduko nk’uwa COVID19. Turamutse dutegereje inkingo igihe kingana n’icyo dutegereza iza COVID19 yo yaba yaturimbuye twese. Niyo mpamvu koko uyu munsi turi hano ngo tugene ahazaza h’umugabane wacu."

Kugeza ubu 99% y’inkingo Afurika ikoresha zituruka mu mahanga ndetse mu mwaka wa 2019, uyu mugabane watanze miliyari 16 z’amadorali ugura inkingo n’imiti mu mahanga.

Aha niho Perezida Kagame yahereye avuga ko gukorera inkingo muri Afurika ari amahirwe y’ubucuruzi, guhanga imirimo no kureshya ishoramari by’umwihariko muri uru rwego rw’ubuvuzi.

Yagize ati "Kubera iki cyorezo hari amahirwe yabonetse kugira ngo urwego rw’inganda zikora inkingo, imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga rutere imbere. Aya mahirwe ntabwo azahoraho iteka! Iki nicyo gihe cyo gukora nyabyo kandi byihuse dufatanyije nka Afurika n’Isi muri rusange."

Gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika iteganya ko mbere yo kugera kuri 60% muri 2040, byibura muri 2030 uyu mugabane uzaba wikorera 30% by’inkingo ukeneye zivuye kuri 1% gusa ubasha kwikorera kugeza magingo aya.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana