AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ko intego ya FPR-Inkotanyi ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda

Yanditswe Apr, 30 2021 16:23 PM | 132,224 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi arasaba abayobozi n'abanyamuryango ba FPR by'umwihariko kwirinda gutezuka ku ndangagaciro z'uyu muryango ahubwo bakongera imbaraga mu kazi kabo.

Ibi umukuru w'igihugu yabitangaje kuri uyu wa gatanu mu nama ya komite nyobozi yaguye y'umuryango FPR Inkotanyi.

Iyi nama y'iminsi 2 yitabiriwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize komite nyobozi yaguye ndetse na bamwe mu rubyiruko bayitumiwemo kimwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu basanzwe batari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Ahereye ku ntambwe igihugu kimaze gutera mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba na chairman  w'umuryango FPR Inkotanyi yagaragaje iyi nama nk'urubuga rwiza rwo kwisuzuma no kwinenga kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe.

Umukuru w'igihugu yanenze imyitwarire idahwitse ya bamwe barimo n'abayobozi barenga ku mabwiriza yo guhangana n'icyorezo cya COVID19 ashimangira ko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko. Aha yavuze ko kugira ngo igihugu kigere aheza cyifuza bisaba ko abagituye by'umwihariko abayobozi bagira imyitwarire myiza nkuko bisanzwe no mu ndangagaciro z'umuryango FPR Inkotanyi.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe aho manifesto y'umuryango FPR Inkotanyi ya 2017/2024 igeze ishyirwa mu bikorwa. Mu bikorwa 97 biri muri iyo manifesto hashingiwe ku nkingi 3 zirimo iy'ubukungu, iy'imibereho n'iy'imiyoborere n'ubutabera, byasobanuwe ko ibigera kuri 51% ari byo bimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo gishimishije, ni ukuvuga hagati ya 85% na 100% mu gihe 11% byo bigicumbagira. 

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko nubwo icyorezo cya COVID19 cyakomye mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry'iyi manifesto icyizere kigihari.

Ikindi kiganiro cyo cyatanzwe na Minisitiri w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije wagaragaje ishusho y'icyorezo cya COVID19 n'amasomo igihugu cyakuyemo..... Aha Perezida Paul Kagame yavuze ko iki cyorezo cyiyongereye mu bibazo by'ingutu u Rwanda ruhanganye nabyo, yibutsa buri wese kwigomwa no gukora mu buryo budasanzwe kugirango igihugu cyibashe kubyigobotora.

Kuva icyorezo cya COVID19 cyakwaduka iyi ni yo nama ya mbere ihuje umubare munini w'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu turere twose tw'igihugu, inama ibera ku ngoro y'uyu muryango i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Divin UWAYO


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #