AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ko hakiri byinshi byo gukora mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda

Yanditswe Jun, 06 2022 20:31 PM | 125,221 Views



Perezida Paul Kagame aratangaza ko nubwo hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga, ntawe ukwiye kwirara kukohakiri byinshi byo gukora kugirango igihugu kigere ku ntego cyihaye yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya haba mu karere ndetse no ku Isi muri rusange.

Umukuru w’igihugu ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro ishami ry’ikigo ROHDE AND SHWARZ mu Rwanda.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika ikigo cy’Abadage, ROHDE AND SHWARZ gifunguyemo ishami ryacyo. 

Ni ikigo cyizobereye ibijyanye no gutanga serivisi z’ubwirinzi n’umutekano mu by’ikoranabuhanga n’ikirere cg isanzure muri rusange.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ishami ry’iki kigo mu Rwanda, Perezida Kagame yagaragaje iki kigo nk’inyongera nziza ku muryango mugari w’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yagize ati "Muri iyi myaka u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ariko haracyari byinshi byo gukora. Ingamba twafashe zibanda ku korohereza ubucuruzi n’ishoramari rijya mu bikorwaremezo by’umuyoboro mugari wa internet ndetse no kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga. Kigali International Center, Kigali Innovation City ndetse n’ikigo kizwi nka Center for Fourth Industrial Revolution ni ingero eshatu gusa z’ibintu byinshi tugerageza gukora cg twakora vuba aha mu bihe biri imbere. Icyerekezo cyacu ni ukuba ihuriro mpuzamahanga ryizewe rya serivisi z’imari, guhanga ibishya mu ikoranabuganga muri aka karere n’ahandi. Rhode and Shwarz ni inyongera nziza ku muryango mugari w’ikoranabuhanga mu Rwanda."

Perezida ROHDE AND SHWARZ Peter RIEDEL nawe avuga ko u Rwanda ari igihugu cyibereye ishoramari by’umwihariko iryo mu rwego rw’ikoranabuhanga ari nayo mpamvu ari cyo gihugu cya mbere cya Afurika iki kigo gifunguyemo ishami ryacyo.

"U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu nzego nyinshi mu myaka ishize haba mu mutekano, iterambere ry’ubukungu, kurwanya ruswa, uburenganzira bungana kuri bose byumwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ariko nanone icyorezo cya COVID19 cyasubije inyuma iterambere ariko Abanyarwanda bahanganye nacyo bituma imibare ikomeza kuguma hasi mu gihe cy’icyorezo. Mu nzego zitandukanye u Rwanda ruzwi neza nkuko nabyumvise mu nama i Munich. Ibyo byanshyizeho igitutu nshaka ko twabonana na Perezida Kagame ubwo habaga inama mpuzamahanga ku mutekano i Munich muri 2018. Iyo nama niyo yabaye intangiriro y’ubufatanye bw’ingirakamaro none uyu munsi turishimira umusaruro wa mbere hano."

Ikigo ROHDE AND SHWARZ cyatangiye gukorera mu Rwanda muri 2019, kikaba kimaze guhugura urubyiruko rwiga rukanakora ibijyanye n’ikoranabuhanga b’abanyarwanda 37 ndetse kimwe cya kabiri cyabo bakaba barabonye akazi  abandi bakakihangira.

Aha ni naho Perezida Kagame yahereye maze asaba iki kigo gukomeza ubufatanye n’amashuri makuru na za kaminuza mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu by’ikoranabuhanga.

"Icyaranze iterambere ry’igihugu cyacu ni ukwita ku baturage bacu by’umwihariko urubyiruko. Bityo rero ndabashishikariza gukomeza gukorana n’amashuri makuru na za kaminuza mugana imbere. Tubijeje inkunga yacu mudufate nk’abafatanyabikorwa mwakwiyambaza kandi mwumve ko muri mu rugo. Gusa ndanateganya no gusura aho mukorera, laboratwari yanyu mu minsi ya vuba."

Kugeza ubu ikigo ROHDE AND SHWARZ gikorera mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku Isi ariko kikaba gifite icyicaro gikuru i Munich mu Budage.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize