Yanditswe Mar, 01 2023 19:38 PM | 32,576 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhumuriza Abanyarwanda avuga ko Leta iticaye ubusa ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko anahishura ko hari gahunda y'igihe kirekire igamije kuzamura imishahara y'abakozi ba leta muri rusange.
Umukuru w'Igihugu yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu.
Muri iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru babarirwa muri mirongo barimo abo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku isoko avuga ko nubwo hari bimwe mu bitera iki kibazo u Rwanda rudafiteho icyo rwakoraho guverinoma itifashe mapfubyi kuko hari ibirimo gukorwa.
Umukuru w'Igihugu kandi yasubije icyifuzo cya bamwe mu bakozi Leta bifuza kongezwa umushara.
Agaruka ku butwererane bw'u Rwanda na Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado, Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwagiyeyo nta kiguzi guhashya iterabwoba biri mu nyungu z'Abanyarwanda n'umutekano wabo.
Duherutse guta muri yombi ibyihebe hano bikorana n'umutwe w'iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa DRC ndetse n'iby'ibyihebe byo muri Cabo Delgado. Twabafatiye hano, bari muri gereza.
Inzego z'iperereza zarababajije bahishura uko umugambi wose wari uteye. Gahunda yabo ni uko ibyo byihebe byo muri Cabo Delgado bigirana imikoranire na ADF bigakomereza muri Santarafurika bigana mu karere ka Sahel. Kuba rero twaratanze umusanzu wacu hakiri kare ku kibazo nk'iki cyagombaga kutugiraho ingaruka uko byagenda kose ntabwo ari bibi, ahubwo amafaranga yacu yagize akamaro.
Ku birebana n'ubufatanye bw'u Rwanda n'amakipe ya Arsenal na PSG mu kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, Umukuru w'Igihugu yahishuye ko nyuma y'ayo makipe yombi mu minsi ya buba u Rwanda ruzagirana amasezerano nk'ayo n'indi kipe y'igihangange kuko byagaragaye ko u Rwanda rwungukira muri ubwo bufatanye.
Divin UWAYO
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
5 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru