Yanditswe Apr, 02 2021 07:11 AM | 29,043 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama isuzuma ingaruka za COVID-19 ku mugabane wa Afrika. Ni inama yateguwe n’Ikigo Tony Blair Institute for Global Change cy’uwigeze kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Tony Blair na we witabiriye iyi nama.
Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’igihugu rwatangaje ko mu bitabiriye iyi nama harimo umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe kurwanya indwara.
Ku bijyanye n’amikoro ashorwa mu rwego rw’ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva ko ari ikintu gikwiye kuza ku isonga kandi gifasha kugera ku binti bintu biri ku rutonde rw’ibyihutirwa.
Umukuru w’igihugu yagize ati « Dukeneye abaturage bafite ubuzima buzira umuze,dukeneye inzego zishoboye kugira ngo tugere kuri iyo ntego nyamukuru.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyarushijeho gukoma mu nkokora inzego z’ubuzima zimwe na zimwe muri Afrika ndetse no kwerekana intege nke zazo. Mu nama yigaga ku ngaruka za Covid-19 kuri Afurika yateguwe n’Ikigo Tony Blair institute for Global Change, Perezida Kagame yavuze ko ku rundi ruhande iki cyorezo cyerekanye imbaraga zihishe zishobora kubakirwaho uyu mugane ufite. Umukuru w’igihugu yakomoje no ku cyuho Afrika ifite mu bijyanye no guhanga n’iki cyorezo.
Ati "Kimwe mu cyuho gikomeye ni uko Afurika idakora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bifatika. Igisubizo gihamye ni ugushyira ku isonga gukorera imiti n’ibikoresho byo kwa muganga muri Afrika. Isoko rusange rishya ry’umugabane, Afurika yarikoresha mu buryo bwo gukurura abashoramari muri urwo rwego."
Umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubwo Covid-19 yakomye mu nkokora gahunda z’iterambere ku isi muri rusange ngo ibishingirwaho mu gutuma Afurika igira ubukungu bukomeye kandi bwihuta mbere y’uko COVID 19 yaduka, byarushijeho kugira agaciro muri iki gihe.
Jean Pierre KAGABO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru