AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry'Igihugu n'irya EAC yurutswa akagezwa hagati hunamirwa Benjamin Mkapa

Yanditswe Jul, 25 2020 13:08 PM | 47,269 Views



Perezida wa Repubulika yategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'iry'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba yururutswa akagezwa hagati mu rwego rwo kunamira Benjamin Willim Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania.

Itangazo ry'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ryo kuri uyu wa Gatandatu riragira riti "Mu rwego rwo kwifatanya n'Igihugu cy'abavandimwe cya Tanzaniya mu bihe by'akababaro byo kubura uwahoze ari Umukuru w'Igihugu wa gatatu w'icyo Gihugu, Nyakubahwa Benjamin William MKAPA; 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME, ategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'iry'Umuryango w'Ibihugu by'Iburasirazuba (EAC) yururutswa kugeza hagati, mu gibe cy'iminsi itatu, guhera ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2020 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, mu rwego rwo kunamira Nyakubahwa Benjamin William MKAPA. 

Dukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera ndetse n'Igihugu cya Tanzaniya muri rusange muri ibi bihe by'akababaro."

Perezida Benjamin William Mkapa yitabye imana ku wa Kane w'iki cyumweru afite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage