AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatanze miliyoni zirenga 460 mu kigega Nyafurika gifasha abagore bafite ibigo by’ubucuruzi

Yanditswe Feb, 09 2020 13:55 PM | 6,327 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze miliyoni zirenga 460 z'amafaranga mu gutangiza ikigega Nyafurika kigamije gufasha abagore bafite ibigo by’ubucuruzi muri Afurika.

Umukuru w'igihugu yatangiye iyi nkunga muri Ethiopia ubwo yitabiriga inama yiga ku buringanire yabanjirije iy’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateranye ku nshuro ya 33.

Iyi nama yiga ku buringanire ndetse no guteza imbere abagore muri Afurika iteranye habura umunsi umwe ngo abakuru na za Guverinoma bigize umuryango wa afurika yunze ubumwe bahurire i Addis Ababa mu nama isanzwe ya 33 y'inteko rusange y'uyu muryango.

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yahuriye muri iyi nama n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma barimo uwa Ethiopia, Afurika y’Epfo, Canada, Norvège n’uwari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, harimo kandi Umuyobozi wa Komisiyo y'umuryango wa afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.

Perezida Paul Kagame muri iyi nama yatanze ibihumbi 500 by'amadorali ya Amerika ni ukuvga miliyoni zirenga 460 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umukuru w'igihugu avuga ko gutera inkunga iki kigega bifite uruhare runini mu iterambere rya Afurika.

Yagize ati ''Gushora imari mu kigega nyafurika cy’iterambere ry’abagore bafite ndetse n’abayoboye ibigo by’ubucuruzi ni uburyo bugezweho kandi budasanzwe. byaragaragaye ko abashoramari b’abagore babona umusaruro mwinshi, twese turunguka iyo twashoye imari mu bagore.''

Umukuru w'igihugu kandi asanga igihe kigeze ngo ibivugwa n'ibyifuzwa n'abanyafuruka bishyirwa mu bikorwa aho guhora mu magambo.

Ati ''Ni ingenzi cyane ko twagiye twumva ubutumwa bugaragaza ubushake mu kuziba icyuho kiri mu buringanire ndetse n’ubusumbane buhari. Twumvise ishyirwaho ry'amategeko twabyibukijwe kenshi, ubu rero ni igihe ngo dushyire ibyo twiyemeje kandi mu mu buryo bubyara umusaruro. Ibi kandi bikwiye gukorerwa ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’Isi muri rusange. nitungendera muri uwo murongo tugasenyera umugozi umwe, ndatekereza umusaruro uzarushaho kwiyongera.''

Iki kigega Nyafurika cy’iterambere ry’abagore  African Women’s Leadership Fund kimaze igihe gito gitangiye, cyashyizweho ngo gifashe abagore bo ku mugabane w'Afurika kwiteza imbere binyuze mu bucuruzi bakora.

Umukuru w'igihugu ari muri Ethiopia aho kuri iki cyumweru ahurira hamwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma basaga 40, abaminisitres b'ububanyi n'amahanga, komisiyo y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe n'abandi batumiwe mu nama isanzwe y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma z'ibihugu bigize umuryango wa afurika yunze ubumwe igiye guterana ku nshuro ya 33.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)