Yanditswe Dec, 22 2020 07:33 AM | 108,308 Views
Perezida
wa Repubulika Paul
Kagame yagaragaje uko igihugu gihagaze mu byiciro bitandukanye, yaba ubukungu,
umutekano ndetse n’ubuzima, aho by’umwihariko yagaragaje ko nubwo cyorezo cya
Covid-19 cyakomeje kuba inzitizi ku iterambere mu byiciro bitandukanye, uyu
mwaka hari imishinga mishya irenga 127 yahaye akazi abantu basaga ibihumbi
22,000.
Ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri uyu mwaka hari amafaranga y’inkunga y’ingoboka agera kuri miliyali 10 yahawe imiryango itishoboye, ndetse abantu bagera kuri miliyoni 2 bo mu miryango itishoboye bishyurirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de santé.
Ku bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba imbuto zikomeje gutuburirwa mu gihugu imbere byafashije kugabanya izitumizwa hanze kandi ko, ku bijyanye no guhunika imyaka, hubatswe ibigega bisaga 500 ndetse hanahunikwa toni zisaga 5000 z’ibiribwa.
Muri iki cyiciro cy’ubuhinzi kandi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibukomokaho byoherejwe hanze byinjirije igihugu miliyoni zisaga 400 z’amadorali ya Amerika.
Mu rwego rw’ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko muri uyu mwaka hubatswe ibitaro bishya ndetse hanimakazwa ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rwego rw’uburezi hubatswe ibyumba by’amashuri bishya bisaga ibihumbi 22, ndetse amashuri agatangira kwigisha muri bimwe mu byiciro hitabwa ku ngamba zo gukumira COVID19.
Akomoza ku bikorwaremezo, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ingo zisaga ibihumbi 200 zahawe ingufu z’amashanyarazi yo ku murongo mugari hakaba n’uduce 127 mu gihugu twagejejwemo ikoranabuhanga rya 4G.
Umukuru w’igihugu kandi yavuze ku ihungabana ry’ubukungu n’ubucuruzi ryatewe n’icyorezo cya COVID 19, aho yavuze ko igihugu cyatangije ikigega cy’ingoboka cyashowemo miliyali zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha ubucuruzi mu byiciro bitandukanye kongera kwisuganya.
Gusa ku bijyanye n’ishoramari rituruka hanze, Perezida Kagame yavuze ko nubwo iki cyorezo cyakomeje kuba inzitizi ku iterambere mu byiciro bitandukanye, uyu mwaka hari imishinga mishya irenga 127 ifite agaciro ka miliyali 1.2, yahaye akazi abantu basaga ibihumbi 22,000.
RUZIGA Emmanuel Masantura
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru