AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangiye imirimo yo kuyobora Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe

Yanditswe Jan, 28 2018 22:06 PM | 6,088 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye k’umugaragaro inshingano zo kuyobora umuryango w’Africa yunze ubumwe muri uyu mwaka wa 2018. Mu ijambo rye nyuma yo kwakira ibirango by’uyu muryango, Perezida Kagame yashimiye abamubanjirije ndetse n’icyizere cya bagenzi be, maze ahamagarira abanyafurika bose kugira uruhare mu mpinduka zigamije ineza y’umugabane.

Umuhango wo gushyikiriza Perezida Paul Kagame inshingano zo kuyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabereye I Addis Ababa muri Ethiopia ku cyicaro cy’uyu muryango, mu nama y’inteko rusange yawo ya 30. Mu ijambo rye rya mbere nk'umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame yashimiye bagenzi be ku cyizere bamugiriye. Yagize ati, "Ni iby'agaciro gakomeye kwemera inshingano nahamagariwe zo kuyobora umuryango wacu. Mwarakoze ku cyizere mwangiriye ubugira kabiri: bwa mbere nk'uwayoboye amavugurura n'ubu nk'umuyobozi w'umuryango wacu. Mbasezeranyije ko tuzakorana nkanakora uko nshoboye kose nkuzuza inshingano zanjye. Gusa birumvikana ko nzakenera ubufatanye bwanyu."

Umukuru w'igihugu yagaragaje ko inshingano nyamukuru abayobozi b’Afurika bafite ari ukubakira icy’izere cy’ejo hazaza abanyafurika by’umwihariko urubyiruko, ashimangira ko ntawe ukwiye kuzarira cyangwa kugenda biguru-ntege muri urwo rugendo rureba buri munyafurika. Ati, "Ikoranabuhanga ryakomeje kwiyongera mu buryo bwihuta muri iyi myaka, ku buryo inzira Afurika igomba kunyuramo ari ukwihuta biruta uko byumvikanaga mbere. Turasiganwa n'igihe kandi tugomba gukora k'uburyo dukura Africa mu bukene bw'akarande. Gutera intambwe ni ingenzi. Tugomba gushyiraho isoko rimwe kandi rihuriwe k'umugabane, tugashyiraho ibikorwa remezo kandi tugahuza ubukungu bwacu n'ikoranabuhanga. Nta gihugu cyangwa akarere kabyigezaho konyine. Tugomba gukorana kandi tugakomeza kunga ubumwe."

Agaruka ku kwigira kw’Afurika ndetse n’amavugurura mu mikorere y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire bigomba kujyana no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika, agaragaza ubumwe nk’imwe mu nkingi mwikorezi zatuma icyirekezo Afurika yihaye kigerwaho mu gihe kitarambiranye.

Perezida ucyuye igihe w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe akaba na Perezida wa Guinea Prof. Alpha Condé, we yashimiye perezida Paul Kagame uburyo yayoboye amavugururwa arimo gukorwa muri uyu muryango, ayagaragaza nk'intambwe iganisha ku bwigenge busesuye bw'abanyafurika.

Perezida Kagame yahamagariye urubyiruko rw’Afurika gukora cyane rugakoresha amahirwe arukikije rukiteza imbere, gusa yongera gushimangira ko n’uruhare rw’umugore ari ingenzi. Ati, "Inshingano zacu ni ugukora k'uburyo abagize igisekuru cy'Afurika bagira imibereho myiza kuruta abababanjirije. Urubyiruko rw'Afurika narwo muri abagabo n'abagore b'abakozi, mugomba kubigiramo uruhare rwuzuye. Ntitwakubaka Afurika tutabafite. Byumwihariko abagore, dukeneye kubaha uburenganzira n'uruhare rwuzuye tutizigamye."

Inama y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe izamara iminsi 2, iribanda ku ngamba Afurika igomba gufata mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya ruswa nka kimwe mu mbogamizi zikomeye zituma uyu mugabane utagera ku mpinduka nziza wifuza.

Raporo y’impuguke mu bukungu yashyikirijwe umuryango w’Afurika yunze ubumwe igaragaza ko umugabane w’Afurika uhomba miliyari 50 z’amadolari y’Amerika buri mwaka kubera ruswa, ibintu bishimangira ubukana bw’iki kibazo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama