Yanditswe Mar, 29 2019 15:45 PM | 3,572 Views
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangije umwiherero w’abayobozi b’inzego za EAC, kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Werurwe 2019.
Atangiza uyu mwiherero, Perezida w'u Rwanda yasabye aba bayobozi gukomeza umurongo wo gufata ibyemezo biteza imbere abatuye uyu muryango. Uyu mwiherero usoza ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore. Uhurije hamwe abantu bagera kuri 300 barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, Abafatanyabikorwa, Imiryango itari iya Leta, Abanyamadini, Sosiyete sivili.
Ministre w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Amb. Solina Nyirahabimana avuga ko muri uku kwezi hakozwe ibikorwa bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'umugore birimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, kuremera imiryango itishoboye, guha ibikoresho abize amasomo y'ubumenyingiro/imyuga.
Ministre Nyirahabimana yashimiye abitabiriye
uyu mwiherero by'umwihariko uruhare inzego zitandukanye zagize mu kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w'Abagore no mu kwezi kwahariwe iterambere ry'umugore. Umuhuzabikorwa
w'amashami y'umuryango w'abibumbye mu Rwanda Fode Ndiaye yagaragaje ko
uburinagnire ari ingenzi mu iterambere rirambye, ko inzego zitandukanye zikwiye
gukorera hamwe kugira ngo umugore n'umugabo, umusore n'umukobwa bagire
uburenegnzira bumwe n'amahirwe angana. Yerekanye ko uburingaire no kongerera
ubushobozi umugore bikomeje kuba mu by'imbere abafatanyabikorwa bashyizemo
imbaraga.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru