Yanditswe Sep, 23 2021 19:40 PM | 63,491 Views
Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye
ivuga ku ruhererekane rw’ibiribwa, Perezida Paul Kagame yatangaje ko intego
y’ibanze Afurika ifite, ari uguhagarika guhora itegereje ibiribwa bitumizwa
hanze, guhagarika imirire mibi no guhanga imirimo mishya.
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko muri Afurika, 70% by’abaturage bakuru bakora imirimo ishingiye ku buhinzi.
Yahamagariye abatuye isi guhindura imikorere y’urwego rw’ubuhinzi rutuma haboneka ibiribwa, harimo no gushora imari ihagije mu ikoranabuhanga, koroshya kubona serivisi z’imari ku bakora mu buhinzi no guhanga ibishya bikenewe kandi bigaragazwa nk’ibifite akamaro.
Yagarutse no ku birimo gukorwa muri Afurika binyuze mu kigo cy’iterambere, NEPAD harimo kugaburira abana ku mashuri, gushyiraho ububiko bw’imyaka, guteza imbere amasoko n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru