Yanditswe Apr, 27 2020 19:37 PM | 36,686 Views
Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru nyuma y’uko icyorezo cya koronavirusi cyadutse mu Rwanda,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahishuye ko nyuma ya tariki 30 Mata hari ibikorwa bimwe na bimwe bishobora gukomorerwa.
Ni ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko muri iki cyumweru Guverinoma izasesengura amakuru ahari hakarebwa niba hari indi ntambwe yaterwa ku bijyanye na gahunda ya Guma mu rugo.Umukuru w’igihugu yahishuye ko inganda ari zimwe mu nzego zizaherwaho hagamijwe gutera intambwe zigenda ziganisha ku buzima busanzwe.
Yagize ati "Inganda n'ubundi buzima bw'Igihugu iki cyorezo cyabigizeho ingaruka zitoroshye. Mbere y'uko dusibiza inganda uko zari zisanzwe zikora ubwo biraterwa n'aho tugeze mu buryo bwo kurwana n'iki cyorezo. Iby'uko zahungabanye byo birumvikana; ni inganda n'imiryango y'abantu, aho batuye n'aho baba bose, ibintu byarahungabanye. Ni yo mpamvu tugenda dushakisha uburyo ibyagenda birekurwa kugira ngo byongere bikorwe, bijyanye n'aho tugeze mu kurwanya icyorezo, n'ejobundi nabwiraga abantu tuzagira inama ya Leta ireba ikusanya ry'amakuru hirya no hino bijyanye n'imibare n'aho icyorezo kigeze, abanduye, abanduza bashakaga barabonetse, ni ibintu birebire. Muri ibyo tuzareba niba dufata indi ntambwe, birashoboka ko tuzatera indi ntambwe, tukagira bimwe bitangira kwemererwa gukora , nk'izo nganda, wenda n'umubare ukaba muto cyangwa bigakomeza ariko bikurikiza ya mabwiriza agomba gukurikizwa abantu bagomba kwirinda no kugira ngo barinde n'abandi bitewe n'ibyo bambara cyangwa ibikoresho, cyangwa n'umwanya bahana hagati yabo igihe bari ku kazi, ibyo byose turizera ko nibiramuka byagiye hanze bantu bazumva ko bakwiye kubikurikiza kugira ngo buhoro buhoro ubuzima bugende busubira mu buryo."
Abajijwe niba ibikubiye muri gahunda ya guverinoma ya 2017-2024 izasubirwamo cyangwa niba izakomeza uko yakabaye,Umukuru w'igihugu yavuze ko ubukana bw'ingaruka za Koronavirusi butabura ingaruka haba ku mitekerereze n'imigirire.Gusa Perezida Kagame yashimangiye ko ibihe bikomeye Abanyarwanda banyuzemo byagiye bibabera imbarutso yo kwishakamo imbaraga.
Yagize ati "Iki cyorezo cyo gifite ibintu byinshi kizahindura mu ngamba twari dufite twari twarateguye zizakorwa mu gihugu; z'iterambere, imibereho myiza y'abaturage hari byinshi bizahindura ariko ntabwo ari byose, ahubwo ibintu bimwe byahawe imyumvire yindi ku buryo wenda ari byo bikwiriye no gushyirwa imbere cyangwa bigashyirwaho. Ubwo urumva rero hazahinduka byinshi, ari mu mitekerereze ari mibare, ari mu gushaka kwihutisha ibintu... Ni nk'ikintu kiza kigasa nk'igikangura abantu cyangwa nk'igisunika abantu gukora n'ubundi ibyo bakoraga ku buryo bwihuse cyangwa cyangwa se bundi bitewe. Ndibwira ko ni ko bigenda n'ubundi ntabwo usibye n'icyorezo kihaba, iyo twakoze plans tukazishyira mu bikorwa, bigera ho rimwe na rimwe bitewe n'ibyo ugenda uhura na byo mu mikorere y'igenamigambi wafashe, hari ibyo ubona ukavuga uti n'ubundi ibi bikwiye gihinduka, ntabwo tugenda nk'abahumurije rero hari intambwe dutera, tugenda tureba niba ijyanye n'igihe ijyanye n'uko twatekereje cyangwa se niba hari ibindi twakongeraho bigahinduka, ndumva nta nkomyi ihari..."
Yunzemo ati "Iki cyorezo ni icyo kibazo cyonyine cyangwa cya mbere Abanyarwanda bahuye na cyo, Abanyarwanda bahuye n'ibibazo byinshi bitandukanye, iteka Abanyarwanda barafatanya bagakora uko bashoboye, bagakoresha imbaraga zabo uko bibashobokeye tugatera imbere. Iki cyorezo ni icyo guhangana na cyo mu mwanya wacyo kuko ni ikintu gikomeye gihungabanya ubuzima n'Abanyawanda n'ubukungu byose birimo, ariko ni n'ikitwibutsa ngo ni ko bikwiye kugenda, igihe twahuye n'ibibazo nk'ibi bingana n'icyorezo nk'iki ni ukwishakamo ibyo dufite byose, n'iyo byaba ko dukomeza tugashakisha n'ahandi ibyo tudafite ariko duhera ku byo dushoboye."
Hashize ukwezi n'igice umuntu wa mbere agaragayeho koronavirusi mu Rwanda.Ingamba ziganisha ku gusaba abaturage kuguma mu ngo zatangiye ku wa 15 Werurwe 20202,ubwo amashuri ,insengero n’andi makoraniro byabuzanywaga.
Tariki 21 Mata ni bwo hatangajwe mu buryo bweruye ko abaturage bagomba kuguma mu ngo uretse abatanga serivisi z’ingenzi cyane ,igihe cyagiye cyongerwa kugeza ku wa 30 Mata 2020,igihe gihawanye n’ukwezi n’iminsi 9 cya gahunda y Guma Murugo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru