AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasuye umukecuru Nyiramandwa w’imyaka 110

Yanditswe Aug, 26 2022 18:27 PM | 111,841 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye umukecuru w'imyaka 110, umukecuru wagaragaje ko imiyoborere y'u Rwanda ifite ubudasa agahamagarira urubyiruko kurangwa n'ishyaka n'ingeso nziza.

Byose byatangiye muri 2010.Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamagabe mu matora y'Umukuru w’Igihugu. Umukecuru ugeze mu zabukuru yaramwegereye maze na we ntiyamubuza. Atajuyaje, uwo  mukecuru Nyiramandwa Rachel  wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi,yasabye Perezida Kagame amata.

Ntakuzarira, Perezida Kagame yamugabiye inka maze ku bwo kunyurwa umukecuru Nyiramandwa Rachel yita iyo nka Mporamausanga nk'ikimenyetso cy'isano n'urukundo afitiye Umukuru w'igihugu. Kuva icyo gihe uko Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe yahuraga na Nyiramandwa Rachel wahawe izina ry'umukecuru wa Perezida.

Bitandukanye n'ibihe byabanje,ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Kanama 2022, yabanje  gusura Nyiramandwa Rachel, umukecuru w'imyaka 110 bigaragara ko amaze kugira intege nke.

Akigera mu nzu nshya yubakiwe,Perezida Kagame yabwiye mukecuru Nyiramandwa ko yaje kumusura.Uyu mubyeyi ibyishimo byamusabye atangira kiririmbira umukuru w'igihugu ahita atangaza ko imiyoborere ye ifite ubudasa.

Nyiramandwa Rachel agira abashyitsi benshi barimo n'abana akamira,ariko kuri iyi nshuro umushyitsi we yari Perezid w'u Rwanda. Nta gihunga yigeze agira ahubwo wabonaga yisanzuye kuwo yita Rudasumbwa wamushumbushize ubwo izo yamugabiye zagiraga ikibazo. Mukecuru Nyiramandwa Rachel yahanuye urubyiruko kurangwa n'ishyaka n'ingeso nziza.

Abazi umukecuru Nyiramandwa Rachel bazi uburyo ahora asabira amahoro n'imigisha Perezida n'umuryango we.Yongeye kubihamya ubwo yari ari kumwe na Perezida mu ruganiriro rw'inzu igezweho yubakiwe.

Ababonye Perezida Kagame ajya gusura umukecuru w'imyaka 110 bahuriye mu bikorwa byo kwiyamamaza bahamije ko iki ari ikimenyetso cy'umuyobozi w'imboneka rimwe ukunda abo ayobora.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama