Yanditswe Oct, 16 2020 11:56 AM | 142,945 Views
Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80; Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abasenateri bakurikira:
Dr Dusingizemungu Jean Pierre
Kanziza Epiphanie
Twahirwa Andre
Uwizeyimana Evode
Aba basenateri baje basimbura abasenateri 4 basoje manda yabo bivuze ko manda ya 3 nisoza na bo bazarenzaho umwaka nk'uko biteganywa n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.
Dr Dusingizemungu Jean Pierre yari asanzwe ari umwarimu wa Kaminuza. Yayoboye Kaminuza zinyuranye.
Yari kandi Perezida w’Umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA
Twahirwa André ni umuhanga mu ndimi, akaba ari umwanditsi w’umuhanga, wakunze lkwandika ibitabo binyuranye birimo ibivuga ku mateka y’u Rwanda n’uruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanziza
Epiphanie yavutse 1972 mu murenge wa Gatunda akarere
ka Nyagatare. Amashuri abanza yayize kuri groupe scolaire Mutumba
Nyagatare, ayisumbuye ayiga Notre Dame du Bon Conseil Byumba muri
normal technique, akomereza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali mu ishami rya
Relation Internationale (Imibanire y’Ibihugu).
Yari asanzwe ayobora Umuryango WOPU uharanira imibereho myiza y’abagore bo cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.
Evode Uwizeyimana ni umunyamategeko wize muri kaminuza zinyuranye. Yabaye umucamanza mu Rwanda.
Yabaye Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko,
Yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru