Yanditswe Aug, 16 2019 21:16 PM | 9,597 Views
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abajyanama mu Nyama Njyanama y'Umujyi wa Kigali.
Riragira riti "Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 112; Ashingiye kandi ku Itegeko No 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane cyane mu ngingo yaryo 11, yashyizeho Abajyanama mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ari bo:
Dr Jeannette Bayisenge, Gentille Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro, Dr Ernest Nsabimana."
Itegeko rishya rigenga imitegekere n’imiterere y’umujyi wa Kigali riteganya ko uzagira abajyanama 11. Batandatu muri bo batorwa mu turere 3 tw’umujyi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, babiri babiri umugore n’umugabo buri karere, bagatorwa na njyanama z’imirenge, mu gihe abandi batanu bashyirwaho na Perezida wa Republika. Nyuma y'amatora, bose barahirira rimwe.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 17 Kanama 2019 ari bwo abajyanama 6 bazatorwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru