AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Nta gihugu na kimwe muri Afurika cyatera imbere cyidakoranye n’ibindi-Perezida Kagame

Yanditswe Sep, 29 2021 16:02 PM | 35,327 Views



Mu nama yiga ku bucuruzi n’isharomari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugera ku iterambere bisaba ubwitange, kandi ko nta gihugu cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi.

Ihuriro ry'ubucuruzi n'ishoramari hagati y' u Rwanda na Zimbabwe yitabiriwe n'abashoramari bo mu Rwanda na  zimbabwe bagera kuri 200 bose hamwe, rikaba rimaze iminsi 2 ribera mu Rwanda.

Mu Kiganiro Perezida Kagame yabagejejeho, yavuze ko ibihugu byombi bihuje amateka arimo ibigoye ariko arimo no kwishakamo ibisubizo, bityo bikwiye kuba ishingiro ryo gukorana hagamijwe iterambere.

Yagize ati “Amateka y'ibihugu byacu byombi yaranzwe n’ibihe bibi kandi bigoye, ariko hazamo kubitsinda no kwiha agaciro muri ibyo nk’abandi b’Anyafurika twakuyemo amasomo akomeye, gutera imbere ntibiza mu buryo bworoshye  hatabayeho kwitanga, bisaba gukora cyane uburezi bukwiye no kwiha agaciro, ariko kwiha agaciro ntibivuze kuba wenyine, nta gihugu na kimwe ku mugabane wacu cyatera imbere cyidakoranye n’ibindi bihugu byo mu Karere.”

Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda muri Zimbabwe, Sekai Nzenza yavuze ko amasezerano y'imikoraniro yashyizweho umukono muri iri huriro, ari umusingi ukomeye mu kuzamura urwego rw'ubucuruzi bw'ibihugu byombi ariko bizanafasha kuzamura imikoranire mu by'ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika muri rusange.

Yagize ati "Amasezerano atanu twavuzeho yashyizweho umukono ku munsi w'ejo hashize, isinywa ry'aya masezerano byerekana ku buryo bukomeye kwiyemeza gukomeye mu gukorana hagamijwe iterambere ry'ibihugu byombi mu bucuruzi bwacu no mu bucuruzi bwa Afurika, ubu bubarirwa ku gipimo cya 50 % mu bucuruzi bwose bw'uyu mugabane, iri janisha ni rito, kuba ari ririto rero ryaduhaye amahirwe yo gutekereza gukomeye tukiyemeza ku kigero gihambaye ibyemezo bidufasha gutegura iterambere ry'inganda zacu."

Umuyobozi wungirije w'ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB Zephanie Niyonkuru yavuze ko ibiganiro byahuje abashoramari b'ibihugu byombi byavuyemo umusaruro ufatika urimo na kompanyi zo mu Rwanda zahise ziyemeza kwagurira amarembo muri Zimbabwe, ndetse n'izo muri Zimbabwe zahise ziyemeza gushora imari mu Rwanda harimo n'izikora mu rwego rw'uburezi.

Yagize ati "Dufite kandi inganda 2 zo muri Zimbabwe nazo ziyemeje kwagurira ibikorwa byazo mu Rwanda cyane cyane mu iterambere ry'ibikorwa remezo mu burezi, mu buvuzi harimo kubaka Laboratoire y'abanyeshuri, dufite kandi campany zatangiye kuganira n'izacu mu koherezayo Ikawa, banaganiriye n'abasanzwe babikora hano, kandi twiteguye kohereza toni zirenga 5 z'ikawa ikaranze mu cyumweru gitaha."

Avuga kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yasabye inzego zibishinzwe kubikurikirana vuba bamwe mu barimo bo muri Zimbabwe bakaza gukorera umwuga w'uburezi mu Rwanda kuko naryo ryaba ari ishoramari rikomeye kandi rifitiye u Rwanda akamaro.

Ati "Mbere y'ibikoresho ndashaka abantu, ndakeka ko Zimbabwe yaduha abarimu beza,  rero mubikore byihute kuko nibyo twavugagaho,.. umubare wose mwabona w'abarimu beza twabakira."

Iri huriro rigamije kurushaho kongera ubucuruzi bukorwa hagati y' ibihugu byombi, ryasinyiwemo amasezerano ajyanye n'ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, gukorana bya hafi kw’abikorera ku mpande zombi, ni amwe mu masezerano yasinywe hagati y’uRwanda na Zimbabwe.



Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira