AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021

Yanditswe Dec, 30 2021 20:41 PM | 131,932 Views



Muri ibi bihe by'iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa bwihariye ingabo z'igihugu n'abandi bagize inzego z'umutekano.

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga z’ingabo z’u Rwanda,yashimiye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano umurava n’ubwitange byabaranze mu bijyanye no kurinda no kurengera abanyarwanda mu mwaka wa 2021;umwaka waranzwe n’imbogamizi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Mu butumwa bugamije kubifuriza umwaka mwiza, Perezida Kagame wavuze ko igihugu gitewe ishema na bo, yabwiye abagize inzo z’umutekano nubwo habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19,bageze ku rugero ndetse banarenza ibyo bari bategerejweho, mu bwitonzi buhamye, kutirebaho bonyine ndetse n’ubunyamwuga.

Perezida wa Repubulika yashimiye by’umwihariko abagize inzego z’umutekano bari mu  butumwa hanze y’igihugu byaba binyuze mu masezerano hagati n’ibihugu cyangwa se mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro.

Yavuze ko kuba bari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ari ikikenyetso cyo kwitanga kwabo mu guharanira amahoro n’ituze kumugabane wabo ndetse no hanze yawo.Umukuru w’igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda bashima cyane ubwo bitange bwabo.

Perezida Kagame yasoje ubutumwa yageneye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano abasaba gukomera kwimakaza no kudatezuka ku ndangagaciro n’umutima w’u Rwanda. Yabasabye kdi gukomeza kuzamura ibendera ry’igihugu no gukomeza gukora bazirikana icyizere bagiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo.


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF

RDF yavuze ku bashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa RDC batabiteguye bakuriki