Yanditswe Dec, 30 2021 20:41 PM | 131,932 Views
Muri ibi bihe by'iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa bwihariye ingabo z'igihugu n'abandi bagize inzego z'umutekano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga z’ingabo z’u Rwanda,yashimiye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano umurava n’ubwitange byabaranze mu bijyanye no kurinda no kurengera abanyarwanda mu mwaka wa 2021;umwaka waranzwe n’imbogamizi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Mu butumwa bugamije kubifuriza umwaka mwiza, Perezida Kagame wavuze ko igihugu gitewe ishema na bo, yabwiye abagize inzo z’umutekano nubwo habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19,bageze ku rugero ndetse banarenza ibyo bari bategerejweho, mu bwitonzi buhamye, kutirebaho bonyine ndetse n’ubunyamwuga.
Perezida wa Repubulika yashimiye by’umwihariko abagize inzego z’umutekano bari mu butumwa hanze y’igihugu byaba binyuze mu masezerano hagati n’ibihugu cyangwa se mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro.
Yavuze ko kuba bari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru ari ikikenyetso cyo kwitanga kwabo mu guharanira amahoro n’ituze kumugabane wabo ndetse no hanze yawo.Umukuru w’igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda bashima cyane ubwo bitange bwabo.
Perezida Kagame yasoje ubutumwa yageneye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano abasaba gukomera kwimakaza no kudatezuka ku ndangagaciro n’umutima w’u Rwanda. Yabasabye kdi gukomeza kuzamura ibendera ry’igihugu no gukomeza gukora bazirikana icyizere bagiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo.
Jean Pierre KAGABO
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru
RDF yavuze ku bashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa RDC batabiteguye bakurikiye abacuruza magendu
Oct 19, 2021
Soma inkuru