Yanditswe Sep, 24 2021 21:10 PM | 59,004 Views
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazahwema gushora amafaranga mu bukerarugendo hagamijwe kongera abasura ibyiza by’igihugu, anashima abafatanyabikorwa bose bafatanyije n’u Rwanda mu kwita ku ngagi.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 17, wijihijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Kuri iyi nshuro abana biswe amazina ni 24, bava mu miryango 14.
Mu bise amazina harimo ibyamamare bitandukanye nka Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors, abakinnyi b'ikipe ya Arsenal na Paris Saint Germain, ndetse n’abahanzi b’Abanyarwanda nka Bruce Melodie n’abandi.
Zephanie Niyonkuru Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) yavuze ko mu gihe hizihizwa uyu munsi hanateganyijwe kwagura Parike z'Igihugu cyane cyane iy’Ibirunga ari na yo icumbikiye Ingagi.
Perezida Kagame yavuze ko kubera icyorezo cya Covid19, cyatumye umubare w’abasura ingagi na pariki z’u Rwanda bagabanuka, ariko ko bitaciye intege umugambi w' u Rwanda wo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo.
Yagize ati “Kubera iki cyorezo umubare w’abasura pariki hirya no hino mu Rwanda waragabanutse, ariko umurimo w'ingenzi wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima wo warakomeje, ibi bikubiyemo gahunda yo gusangira inyungu iva mu bukerarugendo ikomeje gutera inkunga imishinga y’ingirakamaro ku baturage bakikije pariki, uko abakerarugendo bagenda bagaruka bazakomeza kuryoherwa bidasanzwe bijyanye n’uko babyifuza.”
Yunzemo ati “Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushora imu rwego rw'ubukerarugendo hagamijwe kuzamura ubukungu no kubungabunga ibyiza nyaburanga twihariye uko ibihe bigenda bihita, turimo kugerageza gukingira abantu benshi bashoboka kugira ngo Abanyarwanda n'abashyitsi bacu bakomeze kugira ubuzima bwiza, intego yacu ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa.”
Muri uyu muhango kandi abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi, bagaragaje ko banyuzwe n’inyungu zibageraho zivuye mu bukerarugendo.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru