Perezida Kagame yashimiye buri wese wagize umuhate mu itegurwa rya CFTA

AGEZWEHO

  • MINALOC muri gahunda yo kubaka amarerero adaheza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR yiga ku mutekano wa Centrafrika – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimiye buri wese wagize umuhate mu itegurwa rya CFTA

Yanditswe Dec, 05 2020 20:12 PM
178,839 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko umuhate w'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize AU mu guharanira isoko rusange rya Afurika ari ingenzi cyane kandi ko bisaba ko uyu muhate uzakomeza kubaho mu guharanira ko aya masezerano aramba kandi agatanga umusaruro.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu nteko Rusange ya 13 idasanzwe y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umukuru w'Igihugu yashimye inzego zagize uruhare mu ishyirwaho ry'amasezerano y'isoko rusange rya Afurika, avuga ko kuba ubuhahirane bugiye gutangira bigaragaza imbaraga za buri wese.

Yagize ati ''Mu gihe kitageze ku myaka itatu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika asinyiwe i Kigali ubu twiteguye gutangira gukora ubucuruzi hagati yacu mu kwezi kwa mbere kwa 2021, Ndashimira cyane ba minisitiri b'ubucuruzi muri Afurika, Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ubunyamabanga bwa AfCFTA ku kazi gakomeye bakoze ko kunoza ibisabwa byose, ingingo zisigaye na zo zikwiye kumvikanwaho vuba mu rwego rwo gushyigikira no kurushaho kuzamura ubucuruzi hagati yacu."

Yunzemo ati "Ntiwavuga isoko Rusange rya Afurika ngo wibagirwe umuhate wa Perezida Mamadou Isoufu wa Niger wayoboye uru rugendo mu izina ry'inteko rusange, ndagira ngo nkushimire Perezida ku bw'urwo ruhare wagize rukomeye, birumvikana uyu ni umusaruro w'ubufatanye utari bushoboke iyo hatabaho ubushake bw'abakuru b'igihugu na za guverimo bigize Afurika yunze Ubumwe, batigeze na rimwe bacika intege muri uru rugendo, ubu bushake buzakomeza kuba ingenzi cyane kugira ngo aya masezerano yubahirizwe ndetse anatange umusaruro.''

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa unayoboye AU muri iki gihe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bwa AfCFTA, Wamkele Mene na bo muri iyi nteko rusange idasanzwe bagaragaje ko iyi ari intambwe ikomeye afurika igiye gutera mu kuzamura ubukungu n'imibereho by'abayituye.

Umukuru w'igihugu kandi muri iyi nama yagaragaje akamaro k'aya masezerano no ku banyafurika b'ejo hazaza.

Ati ''Isoko rusange rya Afurika ni izingiro ry'ubuhahirane n'uburumbuke ku mugabane wacu, ni n'uburyo bwiza buzafasha umugabane wa afurika mu buhahirane n'ibindi bice by'isi mu nyungu rusange, bityo rero dukwiye gukorera hamwe mu buryo buhoraho mu kurinda no guteza imbere iri soko ku bw'abacu bo mu bihe bizaza.''

Amasezerano ashyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afurika yashyiriweho umukono Kigali mu kwezi kwa Gatatu kwa 2018. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo byari byitezwe ko iri soko rihuje abaturage barenga miliyari imwe na miliyoni 200 atangira gushyirwa mu bikorwa, gusa kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzengereza isi, kikagira ingaruka zikomeye ku buzima, ubukungu, ubuhahirane na bwo bugasubira inyuma, byatumye itangizwa ry'iri soko byigizwa inyuma.

Iyi nama yo kuri uyu wa Gatandatu, icyari kigamijwe ni ugushyira ibikenewe byose ku murongo kugira ngo ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afrika, by'umwihariko ibyamaze kwemeza ayo masezerano butangire gukorwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame avuga kuri CFTA: Gukorera hamwe birakenewe kuruta ikindi byigeze

Abacuruzi bo mu Rwanda biteguye bate isoko rusange rya Afurika?