Yanditswe Jul, 04 2021 18:00 PM | 78,087 Views
Kuri iki
Cyumweru abinyujije kuri twitter ye, Perezida Paul Kagame yashimiye
abifurije u Rwanda isabukuru nziza yo
kwibohora ku nshuro ya 27.
Mu butumwa umukuru w’Igihugu yatanze, yagize ati “Mwakoze mwese mwohereje ubutumwa bugaragaza ko mwifatanyije natwe kuri uyu munsi wo kwibohora twizihizanya n’uw’ubwigenge.”
“By’umwihariko ndashima abagabo n’abagore bitanze bagatuma bigerwaho, n’abandi mwakomeje izo nshingano ntagereranywa mutiganda. Ku bakibyiruka nimukomereze aho.”
Mu butumwa yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi kandi, Perezida Kagame yatangaje ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi atari igihugu kiri ku ikarita gusa, ahubwo ari igihugu cy'ibikorwa by'amajyambere, bigamije guha ubuzima bwiza abaturage bose, bityo imyaka 27 ikaba ishize abanyarwanda bishyize hamwe bakabohora igihugu cyabo.
Gusa yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry'igihugu, asaba buri wese kubigira ibye akurikiza ingamba zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima.
Umukuru w'Igihugu yahishuye ko u Rwanda rwiteguye kwakira izindi nkingo za Covid-19, gusa yitsa cyane ku kuba igihugu cyiteguye kwikorera inkingo zacyo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
5 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
5 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru