AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze basoje manda zabo

Yanditswe Dec, 23 2020 15:36 PM | 163,037 Views



Mu gihe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021 u Rwanda rwitegura amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira abayobozi basoje manda zabo ariko akabasaba kuzakomeza gutanga umusanzu wabo.

Imyaka ikabakaba 20 irashize u Rwanda rutangiye urugendo rwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere ishyira umuturage ku isonga. Ni politiki yazanye impinduka zifatika kuko yagabanyije intera hagati y’ubuyobozi n’abayoborwa ndetse ituma serivisi zitandukanye zirushaho kwegera abaturage nkuko bamwe muri bo babyemeza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, avuga ko mu myaka 10 amaze muri iyi mirimo hari byinshi byagiye binozwa cyane cyane mu kurushaho kwegereza ubushobozi inzego z’ibanze bitandukanye n’uko byahoze.

Manda y’imyaka 5 y’abayobozi mu nzego z’ibanze batowe muri Gashyantare 2016 iragana ku musozo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase avuga ko amatora y’abayobozi bashya ateganyijwe mu mezi 3 ya mbere y’umwaka utaha. icyakora agasaba buri wese kwirinda icyorezo cya COVID19 kugira ngo ayo matora azabe.

Yagize ati “Amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa 2 n’intangiriro z’ukwa gatatu, ngira ngo ni aho ateganyijwe. Icyayakoma mu nkokora ni uburangare bwacu bwatuma COVID igera aho ituzonga ku buryo tudashobora no kujya muri ayo matora. Ariko icyo ngira ngo Abanyarwanda twese ntawe ucyifuza. Izo mbaraga n’ubushake rero ni byo ngira ngo nsabe Abanyarwanda n’abadukurikiye bose. No kugira ngo igihugu cyacu n’imiyoborere yacyo ikomeze igende neza aya matora ni ingenzi no kugira ngo izo mbaraga nshya ariko n’iryo hame ry’imiyoborere no kwitorera abayobozi na byo ni ingenzi. Reka tuyategure tuyarinda twirinda COVID19.”

Kugeza ubu inzego z’ibanze zikomeje gushimirwa uruhare zigira mu kubaka u Rwanda rushya aho umuturage agomba kuba ku isonga ry’ibimukorerwa byose.

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze kubera akazi keza bakorera igihugu anasaba abushije ikivi cyabo gukomeza gutanga umusanzu wabo.

Iri shimwe ry’umukuru w’igihugu ryakiranywe na yombi n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse bavuga ko ryongereye ikibatsi mu mikorere yabo.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage