AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu guhangana n'indwara ya Malaria

Yanditswe Jun, 23 2022 19:37 PM | 98,360 Views



Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu guhangana n'indwara ya Malaria ndetse na NTD's barimo Igikomangoma Charles ukuriye gahunda yiswe Malaria No More UK, Fondation ya Melinda Gates, OMS, n'abandi bose bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kwita ku bahuye n'izo ndwara no kuzihashya.

Abitabiriye inama mpuzamahanga kuri Malaria n'indwara zititaweho uko bikwiye biyemeje guhuza imbaraga mu gukumira izo ndwara no gushora imari mu buvuzi bwazo bitewe n' ingaruka zigira ku buzima bw'abaturage.

Ni inama yitabiriwe n’Igikomangoma Charles Philip wo mu gihugu cy'u Bwongereza, abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma bitabiriye inama y’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza izwi nka CHOGM ibera i Kigali, abakora mu rwego rw’ ubuzima, abashakashatsi, inzobere muri siyansi n’imiryango ikora mu rwego rw’ubuzima.

Ni inama ibaye mu gihe ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko Malaria ndetse n'indwara zititaweho uko bikwiye, ari indwara zihangayikishije.

OMS ivuga ko buri masegonda 60 umwana apfa azize indwara ya Malaria, mu gihe nyamara ari indwara ishobora kwirindwa kdi ivurwa igakira.

Ni mu gihe indwara zititaweho uko bikwiye (Neglected tropical diseases zo zibasira abaturage miliyari 1 na miliyoni 700, abenshi muri bo bakaba ari abo mu bihugu bikennye.

Perezida Kagame yashimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu guhangana n'indwara ya Malaria ndetse na NTD's barimo Igikomangoma Charles ukuriye gahunda yiswe Malaria No More UK, Fondation ya Melinda Gates, OMS n'abandi bose.

Yavuze ko muri iki cyumweru umuryango Commonwealth uziha intego yo kuba waranduye Malaria mu mwaka wa 2030, hakaba hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo bigerweho.

Yagize ati "Kimwe mu bikorwa by'ingenzi bikwiye gukorwa, ni ugushyigikira gahunda yo gukusanya inkunga ya Global Fund izaba ikozwe ku nshuro ya 7, uyu munsi kndi hemejwe gahunda yiswe Kigali Declaration on NTD's, gahunda igamije gushyigikira gahunda irebana n'izo ndwara  ya OMS yo mu mwaka wa 2030. Hari byinshi tugikeneye gukora kugira ngo ibihugu byose by'Afurika byishakemo ubushobozi bwose bushoboka mu kugera ku buvuzi bufite ireme, icyo akaba aricyo akaba ari ikintu cy'ibanze ku muryango w'Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'abafatanyabikorwa bacu. Niba hari ikintu kimwe iki cyorezo cyatwigishije nuko guhuriza hamwe ibikorwa na gahunda, bidufasha kugera kuri byinshi."

Igikomangoma Charles Philip we yavuze ko inama ya CHOGM ibera mu Rwanda, ari ibihe bikomeye mu mateka, ashima Perezida Paul Kagame n'abandi bose bagize uruhare mu mitegurire yayo.

Yavuze ko icyorezo cya Covid 19 cyerekanye ko iyo ubuzima bw'abaturage butameze neza, bigira ingaruka zikomeye no ku mibereho n'ubukungu bw'ibihugu.

Igikomangoma Charles avuga ko ingaruka z'imihandagurikire y'ibihe ari kimwe mu biba intandaro yo kwiyongera kw'indwara ya Malaria ndetse.

Ku birebana n’indwara zititaweho uko bikwiye Abafatanyabikorwa biyemeje kwegeranya Miliyari 1 na Miliyoni 900 z'amadorali, ndetse Miliyari 8 z'amadorari zemejwe n'ibigo bikora imiti izavura izo ndwara.

Abikorera,societe civil n'abashakashatsi bemeye gutanga miliyari 1 na miliyoni 200 z' amadorari yo gukoresha mu bushakashatsi.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama