Yanditswe Jan, 02 2021 10:14 AM | 245,388 Views
Tariki ya 1 Mutarama 2021, ni bwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya
Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ababigizemo uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho, anahamagarira buri wese kugira uruhare mu gutuma rizagera ku ntego zaryo.
Perezida wa Komisiyo y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat na we yavuze ko kuba aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ari inzira yo kwishyira hamwe mu bucuruzi mu cyerekezo cya Afrika yifuzwa.
Perezida wa Banki nyafrika itsura amajyambere Akinwumi Adesina we yashimiye Afrika ko itangije isoko rya mbere mu bunini ku isi hose, maze yizeza ko banki ayoboye izatanga uruhare rwayo mu gutuma rigera ku musaruro ryitezweho.
Mu kwezi gushize kwa 12, mu bigabiro by'umuryango wa Afrika yunze ubumwe byari bigamije kunoza ibikenewe byose ngo iri soko ritangire, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umuhate w'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe mu guharanira iri soko, ugomba gukomeza kubaho kugira rizatange umusaruro wifuzwa.
Umunyamabanga mukuru w’iri soko rusange Wamkele Mene, avuga ko amasezerano arishyiraho ashyizwe mu bikorwa uko bikwiye ryavana mu bukene miliyoni 100 z’abaturage biganjemo abagore bakora ubucuruzi.
Yagaragaje kandi ko iri soko rusange rihuriweho na Afrika rizaziba icyuho gishingiye ku busumbane bw’ibitsina mu kwinjiza imari, naho ibigo bito n’ibiciriritse SMEs bibashe kubona aho bigurisha ibicuruzwa byabyo.
Kugeza uyu munsi ibihugu bya Afrika byose byasinye amasezerano ashyiraho iri soko, na ho 34 byarayemeje.
Iri soko rya Afurika ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane busanzwe kuri 16%, bukazikuba 2 mu 2035 kubera ibicuruzwa bizaba byongererwa agaciro muri Afrika. Ni igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% by’ubucuruzi Afrika ikorana n’u Burayi na 50% ikorana Aziya.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru