Yanditswe Sep, 25 2020 07:49 AM | 32,173 Views
Perezida Kagame yashimiye abagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo
Mu ijambo yageneye umunsi mukuru ngarukamwaka wo Kwita Izina wabaye kuri uyu Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye buri wese ugira uruhare muri gahunda y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.
Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 16 wabaye mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID19. Ukaba wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Kuri iyi nshuro abana b’ingagi 24 ni bo bahawe amazina. Bitandukanye n’indi myaka, uyu mwaka abise amazina biganjemo abakora imirimo muri parike. Perezika Kagame akaba yabashimiye ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.
Yagize ati “Uyu mwaka turibanda ku barinzi ba Parike, abashinzwe kumenya aho ingagi ziri,abazivura, abayobora kuza kuzisura ndetse n’abakira abaje muri parike, baturindira ingagi zo mu birunga. Ubwitange bwabo bugaragarira mu bana b’ingagi bahawe amazina uyu munsi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage bijyana, aho kimwe gituma ikindi gikomera.
Yashimiye abaturiye parike kuba bamokomeje kuba abarinzi beza b’ibidukikije, bakanakira neza abashyitsi basura u Rwanda.
Mu bandi bise amazina abana b’ingagi harimo abakinnyi 3 b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda yiswe Visit Rwanda.
Aha Perezida Kagame yavuze ko Arsenal ari umufatanyabikorwa mwiza muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.
Yagize ati “Abakinnyi batatu bakomeye b’ikipe ya Arsenal barasigira ikimenyetso abana b’ingagi uyu munsi. Abo ni Pierre-Emerick Aubameyang, Bernd Leno na Hector Bellerin. Arsenal ni umufatanyabikorwa mwiza muri gahunda yacu yo kwerekana akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kubwira isi ko gusura u Rwanda ari amahirwe y’imbonekarimwe.”
Perezida Kagame yanashimiye abantu bose bagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, abasaba gukomereza aho. Ati “Kuri mwe mwese mugira uruhare muri gahunda y’u Rwanda yo gukomeza kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo, turabashimiye kandi mukomereze aho.”
Yasabye kandi abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda gukomeza gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda. Ati “Twishimira kubona imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abaturarwanda bafata umwanya bagasura ibyiza by’iwacu. Ndizera ko ibi bizakomeza, n’igihe abashyitsi baturuka mu mahanga bakomeje kuza, kwihera ijisho ibyiza nyaburanga by’Igihugu cyacu."
Amazina yiswe abana b’ingagi 24:
1. Amabwiriza
2. Nyiramajyambere
3. Amarembo
4. Nkomezamihigo)
5. Kazeneza
6. Uwacu
7. Umuyobozi
8. Umuganga
9. Ihogoza
10. Izabukuru
11. Impinduka
12. Kororoka
13. Ubushobozi
14. Ishya
15. Ikamba
16. Nkerabigwi
17. Indiri
18. Duhuze
19. Isezerano
20. Murengezi
21. Umusanzu
22. Igitego
23. Iriza
24. Myugariro
UMUHANGO WOSE
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru