Yanditswe Jul, 01 2021 17:03 PM | 45,761 Views
Perezida Paul Kagame yashimiye perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa
na mugenzi we wa Mexique Lopez Obrador, batangije ihuriro rya Generation
Equality Forum, ku bufatanye n’umuyobozi nshingwabikorwa w’ishami rya loni
ryita ku bagore, Phumzile Mlambo.
Perezida Kagame avuga ko kugera ku ntego y’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabhanga no guhanga udushya, ari kimwe mu bigize urugamba rugari rwo guharanira uburenganzira n’amahirwe ku bagore n’abakobwa.
Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, yiswe Generation Equality Forum.
Iyi nama irimo kubera i Paris izasozwa kuri uyu wa Gatanu.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba rwifatanyije n’abari muri iyi gahunda yo guteza imbere uburinganire bw’umugore n’umugabo binyujijwe mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, kuko rubifite mu cyerekezo cyarwo cy’iterambere.
Yagize ati “Gahunda u Rwanda rufite muri uru rwego, mbere na mbere tugamije kuziba icyuho kigaragara ku gukoresha ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2026.”
“Tuzabikora mu byiciro bitatu ari byo gutanga telephone zigezweho za smart phones, gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye no kubona serivisi z’imari no guteza imbere amasomo ajyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare mu mashuri yisumbuye (upper secondary level).”
“Icya kabiri, tuzihatira ko guhanga ibishya no kwihangira umurimo bigera kuri buri wese, dukuba kabiri umubare w’abagore n’abakobwa bafashwa mu bigo by’ikoranabuhanga.”
U Rwanda kandi rwahamagariye n’umuryango wa Afurika y’Iburasizuba gufatanya mu gukomeza muri uwo murongo.
“Kugera ku ntego y’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo mu bijyanye n’ikoranabhanga no guhanga ibishya, ni kimwe mu bigize urugamba rugari rwo guharanira uburenganzira n’amahirwe ku bagore n’abakobwa.”
Yavuze ko buri muntu, hatitawe ku gitsina cye, akwiye kubaho ubuzima yishimira, yihitiyemo, iyo ikaba ariyo ntego u Rwanda rwihaye kandi ikwiye kuranga iri huriro ry’uburinganire, ryavutse rigendeye ku nama mpuzamahanga ya kane yiga ku iterambere ry’umugore yabaye hashize ¼ cy’ikinyejana.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru