Yanditswe Sep, 25 2021 16:55 PM | 49,156 Views
Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Mozambique batangaje ko kuba ingabo z'u Rwanda ziri muri Cabo Delgado atari impanuka kandi ko ubufatanye bw'ibihugu byombi mu by'umutekano n'igisirikare bugomba gukomeza mu rwego rwo kubaka umutekano n'amahoro arambye muri iyo ntara ndetse no mu gihugu cyose cya Mozambique.
Mu masaha ya mbere ya saa sita abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Mozambique bagiranye Ikiganiro n'abanyamakuru, Ikiganiro cyabereye ku nkombe z'inyanja y'Abahinde mu mujyi wa Pemba hafi y'ibirindiro binini by'umutwe w'ingabo urwanira mu mazi.
Aha abakuru b'ibihugu byombi babanje kwerekwa bumwe mu buryo izo ngabo zikoresha mu guhangana n'umwanzi ushobora gukoresha inzira y'amazi mu bikorwa by'iterabwoba n'ibindi byahungabanya umutekano.
Nyuma abakuru b'ibihugu bagiranye Ikiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku bufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi mu guhashya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Muri iki kiganiro Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique ku butumire bw'igihugu cye ndetse ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano na yo yashingiweho Mozambique ijya kugeza ubusabe bwayo ku Rwanda.
Perezida Filipe Nyusi yavuze kandi ko ubu bufatanye bugomba gukomeza kuko kuko urugamba rwo guhashya iterabwoba nta gihugu na kimwe cyarwishoboza kidafatanyije n'ibindi.
Perezida Kagame na we avuga ko Ingabo z'u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw'impanuka gusa nanone ngo igihe nikigera zizataha.
Ati “Ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri Mozambique nk’impanuka, zaritabajwe kugira ngo zifatanye n’abavandimwe bacu bo muri Mozambique mu gukemura ikibazo. Ikibazo duhanganye nacyo, dufatanyije n’inshuti zacu z’Abanyamozambike, ntabwo cyahorahora iteka. Igihenze kurusha ibindi ni ukwemera ko ikibazo nk’iki gikomeza ntacyo umuntu abikozeho. Ibyo birahenze kurusha kwiyemeza no gukora kugira ngo gikemuke. Ikibazo nk’iki gitwara ubuzima bw’abantu n’ahazaza h’igihugu mu iterambere.”
Ku bijyanye no kubaka amahoro arambye muri Cabo Delgado Perezida Paul Kagame na we avuga ko hari ibyatangiye gukorwa hakiri kare kugira ngo intambwe imaze guterwa itazasubira inyuma landi ko ntawe ukwiye guhangayikishwa n'ikiguzi cy'ibyo bikorwa kuko ubuzima bw'abaturage ba Cabo Delgado buhenze kurusha ibindi.
Uretse ubufatanye mu by'umutekano ibihugu by'u Rwanda na Mozambique bikomeje kwagura ubutwererane no mu zindi nzego dore ko muri uru ruzinduko rw'iminsi 2 Perezida Paul Kagame yagiriraga muri Mozambique ibihugu byombi bashyize umukono ku yandi masezerano y'ubutwererane mu bucuruzi n'ishoramari.
Divin UWAYO
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru