AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimangiye ko ingabo z'u Rwanda zitagiye muri Mozambique ku bw'impanuka

Yanditswe Sep, 25 2021 16:55 PM | 49,156 Views



Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Mozambique batangaje  ko kuba ingabo z'u Rwanda ziri muri Cabo Delgado atari impanuka kandi ko ubufatanye bw'ibihugu byombi mu by'umutekano n'igisirikare bugomba gukomeza mu rwego rwo kubaka umutekano n'amahoro arambye muri iyo ntara ndetse no mu gihugu cyose cya Mozambique.

Mu masaha ya mbere ya saa sita abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Mozambique bagiranye Ikiganiro n'abanyamakuru, Ikiganiro cyabereye ku nkombe z'inyanja y'Abahinde mu mujyi wa Pemba hafi y'ibirindiro binini by'umutwe w'ingabo urwanira mu mazi. 

Aha abakuru b'ibihugu byombi babanje kwerekwa bumwe mu buryo izo ngabo zikoresha mu guhangana n'umwanzi ushobora gukoresha inzira y'amazi mu bikorwa by'iterabwoba n'ibindi byahungabanya umutekano. 

Nyuma abakuru b'ibihugu bagiranye Ikiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku bufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi mu guhashya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. 

Muri iki kiganiro Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique ku butumire bw'igihugu cye ndetse ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano na yo yashingiweho Mozambique ijya kugeza ubusabe bwayo ku Rwanda.

Perezida Filipe Nyusi yavuze kandi ko ubu bufatanye bugomba gukomeza kuko kuko urugamba rwo guhashya iterabwoba nta gihugu na kimwe cyarwishoboza kidafatanyije n'ibindi.

Perezida  Kagame na we avuga ko Ingabo z'u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw'impanuka gusa nanone ngo igihe nikigera zizataha. 

Ati “Ingabo z’u Rwanda ntabwo ziri muri Mozambique nk’impanuka, zaritabajwe kugira ngo zifatanye n’abavandimwe bacu bo muri Mozambique mu gukemura ikibazo. Ikibazo duhanganye nacyo, dufatanyije n’inshuti zacu z’Abanyamozambike, ntabwo cyahorahora iteka. Igihenze kurusha ibindi ni ukwemera ko ikibazo nk’iki gikomeza ntacyo umuntu abikozeho. Ibyo birahenze kurusha kwiyemeza no gukora kugira ngo gikemuke. Ikibazo nk’iki gitwara ubuzima bw’abantu n’ahazaza h’igihugu mu iterambere.” 

Ku bijyanye no kubaka amahoro arambye muri Cabo Delgado Perezida Paul Kagame na we avuga ko hari ibyatangiye gukorwa hakiri kare kugira ngo intambwe imaze guterwa itazasubira inyuma landi ko ntawe ukwiye guhangayikishwa n'ikiguzi cy'ibyo bikorwa kuko ubuzima bw'abaturage ba Cabo Delgado buhenze kurusha ibindi.

Uretse ubufatanye mu by'umutekano ibihugu by'u Rwanda na Mozambique bikomeje kwagura ubutwererane no mu zindi nzego dore ko muri uru ruzinduko rw'iminsi 2 Perezida Paul Kagame yagiriraga muri Mozambique ibihugu byombi bashyize umukono ku yandi masezerano y'ubutwererane mu bucuruzi n'ishoramari.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura