AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimangiye ko Qatar yari ikwiriye kwakira Igikombe cy'Isi

Yanditswe Dec, 08 2022 19:20 PM | 165,709 Views



Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa mu muhango wabereye i Doha muri Qatar.

Ni bihembo byiswe International Anti-corruption Excellence Awards byitiriwe umuyobozi w'ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Ibi bihembo bitegurwa n’Igihugu cya Qatar gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC).

Mu ijambo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku bayobozi bari bitabiriye uyu muhango yabanje gushimira igihugu cya Qatar kubera umuhate n’ubushake bwo kurwanya icyorezo cya ruswa, maze asobanura ko kurwanya ruswa ubusanzwe ari urugamba rwakagombye guhoraho kuko ruswa ibangamira gahunda n’iterambere rya buri gihugu.

"Iyi ntambara yo kurwanya ruswa, ni intambara izahoraho kandi isaba imbaraga zidashira. Intego y'ingenzi kuri twese igomba kuba ari ukubaka no guharanira kugira imiryango yubakiye ku bunyangamugayo n’ukuri ndetse no gusabana n'abandi nk'abareshya ku bw'imico y'abantu itandukanye mu Isi yacu. Uwo niwo mwuka wubatswe hano ndetse kandi ndashimira byimazeyo Nyiricyubahiro ku gushyigikira intambara ngari kuri ruswa ndetse no kwakira isi yose muri kino gihugu kidasanzwe."

Uyu muhango ubaye mu gihe iki gihugu cya Qatar gikomeje kwakira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru. Perezida Kagame akaba yashimiye iki gihugu uburyo cyateguye ndetse kikakira neza iyi mikino nubwo mbere hari habayeho abagerageje kubangamira ko Igikombe cy'Isi cyakwakirirwa muri Qatar.

"FIFA yari ifite ukuri igihe yahitagamo Qatar kwakira iyi mikino, kandi umusaruro urimo kugaragara kugeza ubu urabishimangira, hari amakuru menshi  atandukanye yatanzwe mbere kandi ntazi uburyo yatanzwe. Icy'ingenzi njyewe ndita kubyo mbasha kubona. Amakuru mabi na za propaganda za hato na hato kandi zihoraho zibasiye Qatar zikorwa na bimwe mu bihugu zigomba kutitabwaho. Nishimiye ko Qatar itigeze izisubiza mu magambo ahubwo ikareka ibikorwa bikaba aribyo byivugira."

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye uyu muhango ko buri gihugu gifite uburenganzirwa bwo kwihitiramo ibikibereye ariko ikibazo usanga hari ibihugu cyangwa abantu bumva ko aribo bagomba guhitiramo abandi.

Ukuri kuri uku kunenga usanga bisa n'aho bimwe mu bihugu n’abantu aribo bonyine bakwiye icyubahiro cyo kwakira imihango ikomeye ku rwego rw’isi, uburyo twabonye bakoresha bibasira abantu ni mu nzego z’abimukira, cyangwa imirimo aho ibi byose bigaragaza uburyarya. Mbese wagirango ibi bibazo byose bahora bashinja abandi  iwabo ntibibayo, ariko mu by'ukuri urebye ku ruhande rwabo, ibibazo ni uruhuri. Muri iyi isi yabaye umudugudu dukeneye kubahana, dushingiye ku mico y'abandi, ibyo bemera mu mibanire n’imibereho yacu. Ariko kandi benshi muri twe dukomeje guhura n’ibibazo nk'ibyo byose. Bitandukanye nibyo ariko uko urushaho gutera intambwe bisa n'aho bakwibutsa ko utari ku rwego rumwe nabo, gusa nanone uko igihugu cyaba giteye imbere kose iteka haba hari indi intamwe yo gutera imbere."

Uyu muhango wanitatabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Intumwa y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe ubuvugizi mu kurwanya ruswa, Dr. Ali Bin Fetais Al Marri n’abandi banyacyubahiro.

Muri 2019 ubwo ibi bihembo byatangiwe mu Rwanda, hanafunguwe ikimenyetso cy’ikibumbano gikoze mu byuma mu ishusho y’ikiganza gishimangira urugendo rwo kuvuga Oya kuri ruswa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/RG0DmAsUgps" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Sylvanus Karemera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu