AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasangije amahanga ibyo u Rwanda rukora mu guhangana n'ingaruka za COVID19

Yanditswe Jan, 25 2021 13:21 PM | 86,818 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga abagore n’urubyiruko ari ibyiciro 2 by’ingenzi bikwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye mu rwego rwo kurengera abatishoboye n’abandi bose imibereho yabo yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID19.

Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko iki cyorezo gishobora gutuma abasaga miliyari n’igice  hirya no hino ku Isi batakaza imirimo isanzwe ibatunze.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, World Economic Forum.

Iyi nama yitabiriwe yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yibanze ku ngamba Isi ikwiriye gufata mu kurengera abo imibereho yabo yahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID19.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu byo leta yú Rwanda yihutiye gukora mu gihe cy’icyorezo ari ukwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza no kuyiha ibiribwa cyane cyane mu gihe cya Guma mu rugo.

Yagize ati "Nkuko twabibonye iki cyorezo cyahungabanyije bikomeye umurimo n’abakozi by’umwihariko ndetse Leta zigerageza gushaka ibisubizo mu buryo butandukanye bwashobokaga. Nk’urugero mu Rwanda twashyizeho ikigega nzahurabukungu cya miliyari zisaga 50 mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byazahaye. Twakoresheje kandi ibiribwa byari mu kigega cy’igihugu duha imiryango itishoboye amafunguro ndetse twishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri miliyoni 2."

Kimwe mu byahungabanyije imibereho y’abatuye Isi muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID19, ni ubushomeri cyane cyane ku bakora imirimo itanditse.

Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Pedro Sanchez, na we witabiriye iyi nama yashimangiye ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikwiye guhabwa umwihariko.

Ati "Ndatekereza ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kidakwiye kwihanganirwa na gato. Imibare iheruka igaragaza ko 40% by’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 25 nta kazi rubona. Iki rero ni kimwe mu byo guverinoma yanjye ishyize imbere aho muri gahunda dufite twiteguye guhangana n’iki kibazo tugafata ingamba vuba na bwangu."

Umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, World Economic Forum, Saadia Zahidi, avuga ko mu bihe nk’ibi hakenewe uburyo bwihariye bwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Yagize ati "Dukeneye uburyo bushya bwo guhanga imirimo mu nzego zitandukanye haba mu burezi, mu bukungu, ikoranabuhanga n’ahandi hajyanye n’icyerekezo cy’Isi n’iterambere ry’ubukungu butangiza ibidukikije, (Green economy). Ikindi uburyo bushya bwo kwita ku batishoboye bushobora gushingira no kuri gahunda nshya za Leta zirimo nkunganire ariko nanone n’abikorera bagashyiramo umusanzu wabo bahanga ibishya ndetse n’abaturage ari bo bagenerwabikorwa bakabigiramo uruhare."

Icyakora kuri Perezida Paul Kagame, ngo ibi byagerwaho mu gihe habayeho ubufatanye mpuzamahanga ndetse abagore n’urubyiruko bagahabwa umwihariko.

Yagize ati "Aka kaga kongeye kugaragaza icyuho muri gahunda zo kurengera abatishoboye hirya no hino ku Isi. Twabonye uburyo ibi byagize ingaruka ku Isi yose ndetse byongera gushimangira ko hari ibibazo twakomeje kwirengagiza n’ubu bikaba bitarakemuka. Ubusumbane hagati y’ibihugu buzakomeza kwiyongera ndetse n’amahirwe y’akazi arusheho kuba make mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.  Ni ingenzi rero kwita ku kibazo cy’umurimo muri ibyo bihugu, hakarebwa ku nzego zombi ni ukuvuga abakora imirimo yanditse ndetse n’abakora imirimo iciriritse itanditse kuko benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere batunzwe n’iyo mirimo by'umwihariko abagore n’urubyiruko. Dukeneye rero uburyo bukomatanginye no guhanga ibishya muri gahunda zo kurengera abatishoboye barimo abakozi bo mu byiciro byose."

Gahunda yiswe Davos Agenda 2021 y’Ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, World Economic Forum, yaganiriweho muri iyi nama iteganya ingamba nshya zafatwa mu rwego rwo kwita ku bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID19 mu mibereho yabo. Ihuriza hamwe abayobozi mu nzego zose haba iza politiki, iz’abikorera n’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama