AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kureba kure

Yanditswe Sep, 20 2021 18:01 PM | 66,870 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba urubyiruko rwa Afurika gutekereza, kureba kure no kugambirira gukora ibintu binini ariko batirengagije ibyo bita bito kuko na byo byavamo ibinini.

Ibi Perezida Kagame akaba yabitangarije mu kiganiro The Pathway cyamuhuje n'urubyiruko ruturutse hirya no hino muri  Kaminuza n' amashuri makuru mu Rwanda.

The Room cyatangijwe na Dr Fred Swaniker  usanzwe ari numuyobozi mukuru wa African Leadership Group cyanitabiriwe nabanyeshuri batandukanye baturutse muri Kaminuza zo mu Rwanda, aho Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko gutekereza ibintu bikomeye kandi binini ariko batibagiwe gutangira gukora ibyo bita ko ari bito kuko bivamo ibinini.

Yagize ati “Si ugukora ibikomeye gusa, wanahera ku gukora ku byo wita ko byoroheje hari igihe abantu bafata ibintu nkaho byoroheje cyane ntibabyiteho ngo babikore, nyamara ubyitayeho uhozaho bikaba byagufasha ko gukora ibintu bikomeye mu buryo bworoshye kuko wahaye agaciro akazi ko gukora ibyoroshye mu gihe cyabyo, nakunze uko wise ibi bintu wabyise Pathway ibi bishobora kugukomerera cyangwa bikakorohera bitewe n’agaciro wahaye ibyo wita ko byoroshye.”

Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro banahawemo umwanya wo kubaza ibibazo Perezida wa Repubulika, bavuga ko bashimishijwe n’ubutumwa bahawe kandi bagiye ku bukoresha mu kugira uruhare mu kubaka ahazaza heza ha Afurika.

Usibye Perezida Kagame, abitabiriye iki kiganiro banabajije Dr Fred Swaniker bamugisha inama ku ibanga ryo gukorana neza n’abandi hagamijwe iterambere.

Kuri iyi ngingo, Dr Swaniker yasubije agira ati “Fata umubano wawe n’uwabandi nka konti ya banki yawe ntiwahora ukuraho ukuraho ugomba no gutanga, by’umwihariko noneho iyo uri umuyobozi ishingano zawe nyinshi ni ugutanga no kuremera abandi amahirwe rero iyo uhuye n’abandi nka hano amahirwe uhakuye uyaha no ku bandi ibyo iyo ubigenje neza ugera ku ntsinzi.” 

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe ku cyo avuga ku bitangazamakuru cyane iryo mu burengerazuba bw’ si bikunze kwandika binenga ibikorwa na Guverinoma y’ u Rwanda cyangwa we ubwe ku giti cye.

Yagize ati “Nta buryo bworoshye nabona  bwo guhindura uko umuntu ashaka kumbona cyangwa uko ambona biturutse ku myumvire ye, rimwe na rimwe bashobora kuba baturebera mu ndorerwamo zijyanye n’ibyabo cyangwa aho bakomoka kandi ibintu bishobora bitandukanye n’ibyacu, rero igihita kiza muri jye ni ukureba no gusesengura ibyo abo bantu batuvuzeho nk' u Rwanda, tukibaza ngo ibi batwanditseho birimo ukuri cyangwa si byo ? Ese bifite ishingiro wenda wasanga harimo ibyo twakwigiraho bikadufasha kugira ibyo duhindura niba tubibonamo, twebwe rero icyo twibandaho tugenderaho no myaka izaza ni ukureba ngo ibyo dukora ni ibyacu, mbere yuko bireba undi uwari we wese, tukabikora kandi tugakora ibishoboka byose ngo tubikore neza kuko ni natwe bifitiye akamaro cyangwa bikaduhombya iyo tubikoze nabi.”

Muri rusange Perezida Kagame akaba yavuze ko nk’abanyafurika igikwiye ari ugukora ibyiza kandi neza, kandi ko atari ihame kubaho nkuko abandi ababyeho ashimangira ko abanyafurika bakwiye gukura amasomo mu byo abandi babavugaho.

Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yanagiriye ianama urubyiruko kwita ku buzima bwabo by’umwihariko muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid19, arusaba kandi gufungura amaso bakabona amahirwe ahari bakayafata kandi bakayakomeza kuko ari yo nzira yo kugera ku bikomeye bifuza kugeraho.


Fiston Félix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira