AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye ko hakemurwa ikibazo cy'imanza zitarangizwa zarabaye itegeko

Yanditswe Nov, 05 2019 17:09 PM | 8,831 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego zose gufatanya zigakemura ikibazo cy'imanza zitarangizwa kandi zaramaze kuba itegeko ry'urukiko, kuko bitabaye ibyo iyo yaba ari inenge ikomeye ku rwego rw'ubutabera n'izindi nzego z'igihugu muri rusange.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwaka w'ubucamanza wa 2019/2020.

Gutangiza umwaka w'ubucamanza wa 2019/2020 byahuriranye n'impera ya manda y'imyaka 8 ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof. Sam Rugege.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye akazi kakozwe n’urwego rw’ubucamanza na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga by’umwihariko.

Umukuru w’igihugu yanakomoje ku banyamategeko bamaze iminsi basaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma niba zimwe mu ngingo z’amategeko atandukanye zitanyunyuranye n’Itegeko Nshinga, abigaragaza nk’ ikimenyetso cy’icyizere abaturage bafitiye urwego rw’ubucamanza.

Yagize ati “Biranagaragara ko henshi abanyarwanda ku giti cyabo basigaye bageza mu nkiko ibibazo bijyanye n'amategeko bumva abangamiye inyungu rusange cyangwa atandukanye n'ibigenwa n'Itegeko Nshinga kugira ngo umurongo usobanutse utangwe. Ariko ubwo na bwo abantu batinyuka kubivuga kuko baba bafite icyo cyizere cy'abo babigezaho bumva barengerwa, na ho ubundi ari bibi abantu bakwicecekera gusa bakumirwa ntibabone aho babijyana.”

Ni manda y’abayobozi b’Urukiko rw’Ikirenga  yaranzwe n'ibikorwa byinshi birimo amavugurura mu miterere n'imiyoborere y'inkiko byumwihariko mu myaka 15 ishize, harimo gutangiza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu itangwa ry'ibirego by'imanza mbonezamubano n'izindi serivisi, byose bigamije gutanga ubutabera bunoze, bukorera mu mucyo kandi bukanatagwa no  mu gihe nyacyo.

Aya mavugurura yatumye igihe ikirego kimara mu rukiko kitaratangira kuburanishwa kiva ku mezi 7 kigera ku mezi ane, imanza zisubikwa ziva kuri 29% zigera kuri 20%, mu gihe iz'ibirarane zavuye kuri 20% zigera ku 8%, naho izisubirishwamo zigera kuri 3% gusa zivuye kuri 19%.

Ubushinjacyaha bwishimira ko igipimo cy'imanza butsinda cyazamutse aho cyigeze hafi kuri 90% muri rusange, ariko nanone bukavuga ko buhangayikishijwe n'ubwiyongere bwa dosiye bwakira, kuko uretse kuba ari umutwaro kuri uru rwego ugereranyije n'umubare w'abakozi rufite, ngo ni n'ikimenyetso cy'ubwiyongere bw'ibyaha bikorwa mu muryango nyarwanda.

Imibare y'umwaka w'ubucamanza wa 2018/2019, igaragaza ko mu myaka 3 ishize, dosiye ubushinjacyaha bwakira ziyongereye ku gipimo cya 78%, ziva ku ibihumbi 25 muri 2015/2016 zigera ku bihumbi 45 muri 2018/2019.

Ibi kandi byanagize ingaruka ku mubare w'imanza ziri mu nkiko, bituma umubare fatizo w'imanza umucamanza agomba guca ziva kuri 15 zigera kuri 25, ibintu Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof. Sam Rugege, asanga bikwiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya.

Yagize ati “N’ubwo hari byinshi byo kwishimira hari n'imbogamizi twagiye duhura na zo kandi n'ubu zitarakemuka. Muri zo twavuga nk'umubare w'imanza udahwema kwiyongera ugereranyije n'umubare w'abakozi. N’ubwo hagiye hafatwa ingamba zinyuranye twavuze, ibisubizo dutanga usanga ari nko kuzimya umuriro gusa mu gihe hadafashwe ingamba zituma amakimbirane abyara imanza agabanuka mu muryango nyarwanda.”

Aha Umukuru w'Igihugu yasabye inzego zose kongera umurego mu butabera bwunga no gukumira ibikurura ibyaha, anavuga ko gukaza ibihano kurushaho bishobora kuba imwe mu nzira yo guca intege ubwiyongere bw'abakora ibyaha.

Perezida Kagame yashimangiye ko kimwe no mu zindi nzego z'ubuzima bw'Igihugu urwego rw'ubucamanza rutaragera aho Abanyarwanda bifuza, ngo ariko nanone kutubahiriza ibyemezo by'inkiko ni icyasha ku bucamanza n'izindi nzego muri rusange.

Yagize ati “Ahantu nageze hose mu gihugu no hanze iyo mpura n'Abanyarwanda ntihabura iteka Abanyarwanda bahaguruka bakavuga bati urubanza, ndetse ngira ngo ubundi bakanyitiranya na perezida w'urukiko rw'ikirenga cyangwa ukuriye izindi nkiko, ugasanga imanza zavutse bundi bushya. Cyangwa se n'izitwa ngo zararangiye mu nkiko bakarega bavuga ko uko zarangiye bitubahirijwe kandi bimaze imyaka. Ibi ntabwo biba byerekana intege nke gusa mu butabera cyangwa mu bucamanza, ariko ni nk'indorerwamo inzego zose z'igihugu zikwiye kwireberamo. Kuba bituzuzwa wahera ku bucamanza cyangwa ku butabera ariko ugakomeza uganisha no ku zindi nzego.”

Umwaka w'ubucamanza wa 2019/2020 utangiye nyuma y'iminsi mike urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, rutangaje raporo ku bipimo by'imiyobore mu Rwanda, RGS 2019, aho urwego rw'ubucamanza rufite amanota 88.34%.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage