AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye buri wese kongera imbaraga n'ubushake bwo gukorera hamwe

Yanditswe Mar, 29 2021 08:02 AM | 108,583 Views



Mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yabaye kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahamagariye buri wese kongera imbaraga n'ubushake bwo gukorera hamwe n'abandi kugirango u Rwanda rugere aheza rwifuza nkuko bikubiye mu cyerekezo rwihaye.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 26 ishize amasengesho yo gusengera igihugu akozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID19.

Ku banyamuryango ba Rwanda Leaders Fellowship itegura iki gikorwa, ngo ni iby'agaciro gakomeye kuba iki gikorwa cyashobotse.

Emmanuel Ndayizeye ati "Twasengeye igihugu, twasabanye nubwo twasabanye tutari kumwe ariko twahuje imitima. Nubwo bitabaye mu kwa mbere nkuko dusanzwe tubikora ijambo ry'Imana twaryumvise, twakiriye impanuro z'umukuru w'igihugu, twakiriye amashimwe, twaririmbye, byose byagenze nkuko byari bisanzwe bigenda, nubwo byabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga."

Ikirezi Ernestine avuga ko aya masengesho yamufashije, aho yaboneyeho kumva impanuro z'umukuru w'igihugu. Ati "Muri iki gihe turimo kitoroshye turwanya COVID19 bwari ubutumwa bw'ihumure cyane cyane kuri twebwe abanyarwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye kandi byagiye bimfasha cyane mu buryo bw'umukirisito. Nakurikiye neza, abaririmbyi baririmbye neza, uwigishije yigishije neza byari byiza cyane. "

Na ho Dr  Charity Wibabara ati "Nubwo tutateranye duhuriye hamwe ahubwo byabaye umwanya wo kugira ngo ijambo ry'Imana rigere kuri benshi twifashishije RTV na Radio Rwanda, biba n'umwanya mwiza wo gukurikira igikorwa mu cyongereza no mu gifaransa kuko twari twatumiye n'abanyamahanga."

Umuvugabutumwa w'uyu munsi yari Rev. Dr. Antoine Rutayisitre, wibanze ku ndangagaciro z'umuyobozi mu bihe bigoye nk'ibyo Isi irimo byo guhangana n'icyorezo cya COVID19.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire, yashimangiye ko iteka umuyobozi asabwa kugirira impuhwe abo ayobora, kuvugana nabo akabaremamo icyizere n'ibyiringiro ndetse mu gihe cy'ibibazo akamenya gutuza no gukorana n'abo ayobora bagakomeza urugendo.

Ati "Ikintu cya mbere umuyobozi wese agomba kwiga ni ugutuza; ugatuza mu bibazo bije, ugatuza intambara zije.. ukamenya ngo ikintu cya mbere ngiye gukora kugirango nyobore ni ugutuza. Imana yaravuze ngo mu ituze n'ibyiringiro niho muzaherwa imbaraga. Njyewe njya mbwira abantu nti nimugumane ibyiringiro kuko koronavirusi icyo yakoze yatugendesheje buhoro ariko ntabwo yatwishe, abapfuye ni bake ku buryo bitabuza abantu kugenda. Ariko twebwe nk'u Rwanda twe twabonye intambara, tubona abantu barapfuye, abandi barafunzwe, abandi bahunze igihugu... ariko twarahagurutse turagenda. Iki rero cyagombye kutwigisha ngo ikintu umuyobozi agomba gukora ni ukubwira abantu ngo nubwo ibibazo bihari muhaguruke tugende. Nkunda amagambo Imana yabwiye Yoweri; Yaramubwiye ngo Uwiteka azabariha 7 ibyo ubuzukira bwariye. Reka nituzahaguruka tukajya muri iyi rythme muzabibona Uwiteka azaturiha 7 ibyo ubuzukira bwariye."

Uretse gusengera ibyifuzo by'igihugu kandi muri aya masengesho hafashwe umwanya wo gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda.

Kuri Amb. Dr. Charles Murigande, umwe mu bashinze umuryango Rwanda Leaders Fellowship ari nawo utegura aya masengesho, ngo abanyarwanda bafite byinshi byo gushima Imana kabone nubwo batorohewe n'ibihe by'icyorezo cya COVID19.

Yagize ati "Turashima Imana kuba yaraduhaye ubuyobozi bwiza bwita ku banyarwanda bubayobora harimo kubakunda, kubitaho no kubagirira impuhwe. Ibyo rero byatumye u Rwanda ruhagarara neza muri ibi bihe iyo ugereranyije n'ibindi bihugu uko byahungabanye. Ubuyobozi bwacu kubera kureba kure, kubera gufata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiriye, byatumye iki cyorezo cyitica abantu benshi nubwo n'umwe iyo apfuye turababara ariko byari gushobora kuba bibi bikamera nk'ibyo tubona mu bihugu byinshi ari mu Butaliyani, mu Bwongereza,..bafite ubushobozi burenze ubwacu ariko bikanga abantu bakabaca mu myanya y'intoki. Ubu noneho unarebye nko muri ibi bihe byo gutanga inkingo igihugu cyacu cyabonye inkingo zitari nyinshi, ariko urebye ukuntu izo nkingo zageze ku bice by'abanyarwanda bitandukanye byerekana uburyo abayobozi bacu bafata buri munyarwanda wese nk'uw'agaciro gakomeye."

Mu ijambo yageneye abakurikiranye aya masengesho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yashimangiye ko aya masengesho akwiye kuzamura ikibatsi mu mikorere ya buri wese kugirango igihugu gikomeze gutera intambwe mu cyerekezo cy'iterambere cyihaye.

Ati "Nk'abayobozi rero, guhura gutya ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbara, ubushake n'uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda. Ntawashidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku banyarwanda cyane cyane abasanganywe intege nke. Ibyo dukora byose rero, tugomba kubikora tuzirikana ko buri gihe tubikorera abo dushinzwe. Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry'uyu munsi ritwongerera imbaraga n'ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n'Abanyarwanda.

Amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu ubusanzwe ategurwa n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship ariko agahuza abayobozi mu ngeri zose, intego akaba ari ukwimakaza indangagaciro z'Imana mu miyoborere y'igihugu, kuyishima no kuyiragiza u Rwanda mu bihe biri imbere.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira