Yanditswe Nov, 04 2022 16:54 PM | 100,127 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda aributsa ko inshingano ya mbere abashinzwe umutekano w’u Rwanda bafite ari ukurinda igihugu n’abagituye, ibindi birimo nk’intambara bigakorwa mu gihe byabaye ngombwa gusa.
Ibi bikubiye mu butumwa, Umukuru w’igihugu yatanze ubwo yasozaga amasomo y’Abofisiye 515 barimo abakobwa 53 bahawe ipeti rya Sous – Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yabanje kunyura mu basore n’inkumi basoje imyitozo ihambaye n’amasomo maze areba uko batyarijwe kuzarinda u Rwanda.
Ku karasisi batanyuranya bongeye kuzamura amarangamutima y’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bari bakoraniye mu mbuga ngari iherereye mu ishuri rikuru rya Gisirake rya Gako.
Maze ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Ryakurikiwe no kurahirira inshingano nshya binjiyemo, aha ni ho abagera kuri 24 bigiye hanze y’u Rwanda mu bihugu 7 birimo u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Kenya, Qatar, u Butaliyani, Sri Lanka basanze bagenzi babo maze bose bararahira.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye aba basoje amasomo anabibutsa insingano y’ibanze bafite nk’ingabo z’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu kandi yasabye aba basoje amasomo ko ibyo bazakora byose bakwiye kuzarangwa na discipline (ikinyabupfura) bitabaye ibyo ngo ngo uru rugendo bashoje rwaba ari impfabusa.
Abasoje amasomo muri rusange ni 568 barimo abasore 515 n’abakobwa 53.
Muri bo 475 basoje amasomo y’umwaka 1 na 93 basoje amasomo y’imyaka 4.
Muri aba kandi 58 barangije mu ishami ry’imibanire y'abantu (Social Sciences), 20 mu ishami ry' ubuvuzi rusange, barimo kandi 15 barangije mu ishami ry’ikoranabuhanga (Mechanical Engineering).
Paul RUTIKANGA
U Rwanda ntabwo ruzemera gukomeza kwikorera umutwaro w’inshingano za DRC- Perezida Kagame
Jan 02, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abantu barenga 3000 mu birori by'umwaka mushya
Dec 31, 2022
Soma inkuru
Muhoozi i Kigali, CHOGM, kuzamura umushahara wa mwarimu: Bimwe mu byaranze 2022
Dec 28, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame ari i Geneve mu Busuwisi mu nama y’ubufatanye mu iterambere
Dec 12, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo ku barwanya ruswa
Dec 08, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame ntiyumva impamvu ibibazo bya Congo byakwegekwa ku Rwanda
Nov 30, 2022
Soma inkuru