Yanditswe Nov, 19 2021 17:09 PM | 145,890 Views
Perezida Paul Kagame yasabye abikorera kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi bityo bunguke ariko n'igihugu gikomeze kubyungukiramo, byari kuri uyu wa Gatanu mu birori byo gushimira abasora.
Abasora
bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye bari bakereye ibirori byo
kubashimira umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu binyuze mu gutanga umusore
neza kandi ku gihe.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye abasora buzuza inshingano zabo uko bikwiye, agaragaza umusoro nk'inkingi ikomeye yo kwigira kw'igihugu.
Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahooro, kigaragaza ko nubwo ibikorwa by'ubucuruzi byahungabanijwe bikomeye n'icyorezo cya COVID19 bitakibujije kugera ku ntego cyari kihaye mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2020/2021.
Perezida w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF, Robert Bapfakurera nawe avuga ko nubwo ibikorwa by'abikorera byahungabanye kubera icyorezo cya COVID19, ubu ibintu bitangiye gusubira mu buryo kuko leta yakomeje kubaba hafi.
Abasora 30 bari mu byiciro by'abasora bato, abaciriritse ndetse n'abanini nibo bashimiwe ku mugaragaro muri ibi birori bahabwa ikimenyetso cy'ishimwe.
Aha Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yashimiye abasora muri rusange kuba barakomeje kuzuza inshingano zabo no mu bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID19.
Ni ku nshuro ya 19 hizihijwe umunsi wo gushimira abasora kuko watangiye kwizihizwa muri 2002.
Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahooro kivuga ko kuva uyu munsi watangira kwizihizwa imyumvire y'abasora yateye imbere barushaho kuzuza inshingano zabo ko bikwiye.
By'umwihariko kubera ikoranabuhanga rya EBM, amafaranga akusanywa binyuze mu musoro ku nyongeragaciro cg VAT yariyongereye ku buryo bugaragara ava kuri miliyari 199 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2013/2014, agera kuri miliyari 531 muri 2020/2021.
Divin Uwayo
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru