AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

"Kwiyoroshya ntacyo bikwambura ahubwo bikongerera imbaraga" - Perezida Kagame

Yanditswe Oct, 17 2021 05:58 AM | 10,738 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira umuryango Unity Club kubera umusanzu watanze mu kubaka u Rwanda mu myaka 25 ishize.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 Unity Club imaze ibayeho.

Ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 umuryango Unity Club umaze ushinzwe byaranzwe no kwishimira umusanzu w’uyu muryango mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

By'umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyimye umuhate abagore bari muri Unity Club bagira wo kwitangira u Rwanda ndetse n’imiryango yabo ashimangira ko kubagira ari amahirwe akomeye.

Muri ibi birori hashimiwe abarinzi b’igihango barindwi baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari byo kwitangira abanyarwanda n’u Rwanda mu buryo bunyuranye kandi bakabikora batavanguye bahabwa icyiswe Ishimwe ry’ubumwe.

Umwe muri bo ni Ilibazgiza Immaculée warokotse jenoside yakorewe abatutsi akaba yararushijeho kumenyekana ku bw’igitabo yanditse cyitwa ‘Left to tell’ kigaruka ku kaga yanyuzemo muri jenoside yakorewe abatutsi n’uburyo yakize ibikomere.

Perezida Paul Kagame nawe yashimye ubutwari bwaranze abarinzi b’igihango agaragaza ko kubaho ari kabiri, kubaho ku bwawe ndetse no kuberaho abandi.

Muri ibi birori kandi Umukuru w’igihugu yongeye gusaba abayobozi kwirinda kwishyira hejuru ahubwo bagaca bugufi kuko ari byo bizatuma igihugu kigera ku bumwe, iterambere n’umutekano mu b uryo burambye.

Ku nsanganyamatsiko igira iti:”Ndi umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu”, ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 umuryango Unity Club umaze ushinzwe byahuriranye n’ihuriro rya 14 ry’uyu muryango ryafatiwemo ibyemezo-ngiro bitandukanye byose byashingiye ku kongera imbaraga mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, imiyoborere myiza no kuba umuyobozi w’intwararumuri ndetse no kuba abayobozi bazirikana kujya inama no gufatanya.

Inkuru irambuye


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #