Yanditswe Dec, 13 2021 17:01 PM | 52,556 Views
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya minisitiri mushya w’umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, yongera gukangurira abaturarwanda kwirinda kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, nubwo igihugu kimaze gutera intambwe igaragara mu rugamba rwo guhangana nacyo.
Umuhango wo kwakira indahiro za Minisitiri w’umutekano mu gihugu, wabereye mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro nyuma y’amasaha asaga 72 ashyizweho na Perezida Kagame.
Umukuru w’igihugu yijeje minisitiri mushya w’umutekano ubufatanye, kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Minisiteri y’umutekano mu gihugu isubiyeho mu gihe u Rwanda rukomeje urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.
Aha Perezida Kagame yasabye iyi minisiteri gutanga umusanzu wayo muri urwo rugamba, ariko kandi anasaba buri wese kwirinda kudohoka muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana afite uburambe mu gusesengura amakuru y’umutekano ndetse no gukorana n’abaturage.
Kuva muri 1997-2001 yabaye burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakabanda, naho Kuva muri 2001-2003 aba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu cyahoze ari Akarere ka Kiyumba.
Kuva muri 2003-2011 yari umudepite mu nteko ishinga amategeko aho yavuye ajya gukora mu rwego rw’igihugu rushinze iperereza n’umutekano NISS, avuye yari umuyobozi ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.
Minisiteri y’umutekano mu gihugu isubiyeho nyuma y’imyaka 5 ikuweho kuko muri 2016 yasheshwe, maze inshingano zayo zigahabwa minisiteri y’Ubutabera.
Mu nzego zari zisanzwe zireberwa na minisiteri y’umutekano harimo polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, RCS.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru